Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 140, bakaba babonetse mu bipimo 11,985. Abantu batatu bitabye Imana, bakaba ari abagore 2 n’umugabo 1.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irashishikariza abarimu kurushaho kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza kuko ari rwo bigishamo, bikaba bisaba kurumenya neza kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyasabye Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Mujyi wa Kigali bafite imyaka 18 no hejuru yayo bacikanwe, kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, mu masaha y’amanywa, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 20 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Umuhanzi Uwamariya Joseph bakundaga kwita ‘Salton’ yavukiye ahahoze ari muri Komini Nyabikenke, Perefegitura ya Gitarama (Akarere ka Muhanga) mu 1954 atabaruka muri 2009 azize uburwayi butunguranye nk’uko bivugwa na Niyotwagira Léocadie bashakanye.
Abo banyamakuru batsindiye icyo gihembo, uyu mugore Maria wo mu gihugu cya Philippine na Muratov wo mu Burusiya, barwanye intambara zitoroshye mu kugira ngo habeho ukwishyira ukizana mu kuvuga mu bwisanzure ibyo abantu batekereza, aba kandi bakaba bafashwe nk’abanyamakuru bahagarariye abandi bose barwanira uku kwishyira ukizana.
Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi batangaza ko ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’umuceri bari bafite cyabonewe igisubizo, kuva harakuweho amananiza y’inganda zigura uhingwa mu Karere ka Ruzizi, ku buryo ubu n’inganda zo hanze ya Rusizi zemerewe kujya kuwugura.
Abangavu bahohotewe bamwe bikabaviramo guhungabana, abandi bakabyara nyamara na bo bari bagikeneye kurerwa, bavuga ko abagabo bahohotera abana bakwiye kwisubiraho kuko bahemukira igihugu.
Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) cyitabiriye ibikorwa biri mu cyumweru cyahariwe kwita ku bashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane ku isi hose mu 2021 (World Investor Week), aho mu Rwanda byateguwe n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ku bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (...)
Akarere ka Gasabo binyuze mu Nteko rusange z’abaturage, batangije ukwezi ko gukunda igihugu ndetse n’ubukangurambaga bugamije kurandura icyorezo cya Covid-19.
Miliyari ebyiri na miliyoni 700 ni yo mafaranga yagenewe ikigo cy’igihugu cy’igororamuco mu umwaka wa 2021, azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye mu kugorora abazahajwe n’ibiyobyabwe.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko ibikorwa byo gusana umuhanda wa Huye -Nyamagabe – Nyamasheke - Rusizi wari wangiritse tariki ya 6 Ukwakira 2021 kubera imvura irimo kugwa byatangiye kandi imodoka ntoya zemerewe kuwunyuramo.
Abahinzi b’imyembe mu Karere ka Nyagatare bavuga ko barwaje utumatirizi babura umusaruro w’imyembe kubera imyumvire y’uko kugira ibiti byinshi bifite n’amashami menshi ari byo bituma n’umusaruro uba mwinshi cyane.
Akenshi abafite uburwayi bwo mu mutwe, muri sosiyete bafatwa nkaho ntacyo bamaze ndetse ko na bo ubwabo ntacyo bakwimarira aho usanga uworohewe yirukanwa mu kazi akabuzwa uburenganzira bumwe na bumwe akwiye, bakifuza ko bajya bafatwa nk’abandi bantu.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) ryatoranyije abanyeshuri bane bazahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro azabera muri Namibia mu mwaka utaha wa 2022.
Igihugu cy’u Bwongereza cyakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu ababiturukamo batemerewe gukorera ingendo muri icyo gihugu, kubera kubahiriza ingamba cyafashe zo gukumira icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 07 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 136, bakaba babonetse mu bipimo 10,466. Umuntu umwe yitabye Imana, akaba ari umugore w’imyaka 76 i Rubavu.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku itariki ya 04 Ukwakira 2021, bwakiriye dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko.
Umuyobozi wa Banki y’Abaturage (BPR), Maurice K. Toroitich, avuga ko kuba KCB yaraguze imigabane muri BPR bizafasha abakiriya b’iyi Banki bajyaga kurangura mu mahanga kutongera kugendana amafaranga, ahubwo bazajya bagendana ikarita ya Visa Card.
Umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga u Rwanda na Uganda kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukwakira 2021 urangiye ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.
Nyuma yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Umudugudu watashywe ku ya 4 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora, hagiye kubakwa undi mudugudu wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, mu ntanzi z’ikiyaga cya Kivu.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe uwitwa Kwizera Fabrice w’imyaka 22 na Irakoze Justin w’imyaka 16, bafashwe barimo gukora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, gategori B, bakaba barafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Pera, (...)
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri muri iki cyumweru byashyikirijwe ibikoresho bishya, byihariye mu kwita ku barwayi b’indembe, bakirirwa muri serivisi zitandukanye muri ibyo bitaro.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ruratangaza ko rwiteze kungukira byinshi rushobora kubyaza umusaruro mu nama yahuje abayobozi bahagarariye urwego rw’infungwa n’abagororwa mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC), inama yabaye guhera tariki 04-06 Nzeri 2021.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko n’ubwo rukora nta gihembo bagenzi babo bakabaseka, batazigera babireka kuko ngo n’ababohoye u Rwanda bakoreraga ubushake badategereje igihembo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda Oswald Rurangwa wakatiwe n’inkiko za Gacaca igifungo cy’imyaka 30 adahari mu mwaka wa 2008.
Ku munsi mukuru wahariwe abarimu, wizihijwe tariki 05 Ukwakira 2021, hirya no hino mu gihugu habaye ibirori byo kwizihiza uwo munsi, abarimu babaye indashyikirwa barashimira bamwe baragabirwa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko n’ubwo gusibiza abana batsinzwe byatangiriye ku bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’ay’isumbuye, ngo bizagera no ku bo mu yandi mashuri.
Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yakiriwe na Papa Fransisiko i Vatikani ku wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyo kwakira abakiristu cyabereye muri Salle yitiriwe Paul VI.
Raporo ya Sena y’u Rwanda yagaragaje ko hari byinshi amashyaka ya Politiki mu Rwanda amaze kugeraho, mu bijyanye na Demokarasi, imiyoborere myiza, gukemura amakimbirane n’ibindi, kuko usanga biba biri mu mabwiriza shingiro yayo, ariko ngo hari ibigikeneye gukorwaho mu bijyanye n’igenzura ry’imicungire y’umutungo (audit).
Uburenganzira bwa muntu n’ubwemerewe ikiremwa muntu cyose kubera ko gusa ari ikiremwa muntu. Harimo ibirebana n’uburenganzira muri politiki no mu bukungu hagamijwe icyubahiro mu mitekerereze n’imiterere umuntu akwiye.
Ishuri rikuru INES-Ruhengeri rikomeje kwesa imihigo mu byiciro binyuranye, cyane cyane mu ireme ry’uburezi na discipline ryubakiyeho, aho ku rutonde ruherutse gusohoka rugaragaza uburyo Kaminuza n’amashuri makuru bihagaze ku isi, INES-Ruhengeri iza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda aho ikurikiye Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea FC n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Budage, Timo Werner, kuva yagera muri iyi ikipe ya Chelsea amaze gutsinda ibitego 16 byose, ariko ikoranabuhanga rizwi nka VAR rifasha mu gusesengura bimwe mu bibera mu kibuga cy’umupira rikabyanga.
Abaturage bo mu Mirenge imwe n’imwe igize igice cy’umujyi wa Musanze mu Akarere ka Musanze, ngo bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bwo mu ngo bugenda bufata indi ntera, bakifuza ko mu gihe hagize umuntu ubufatirwamo, yajya ahanwa by’intangarugero kugira ngo abere n’abandi urugero.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yasuye Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) ashima ibyagezweho anabizeza gukora ubuvugizi ku mbogamizi ihura na zo.
Bwa mbere mu mateka y’isi, ku wa Gatatu taiki 06 Ukwakira 2021, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), ryemeje bidasubirwaho urukingo rw’indwara ya Malariya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 132, bakaba babonetse mu bipimo 7,602. Abantu batandatu bitabye Imana, bakaba ari abagore batanu n’umugabo umwe.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yasuye Polisi y’u Rwanda aho ikorera ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko guteza inka intanga hagamijwe kuzamura amaraso yazo kugira ngo zirusheho gutanga umukamo, atari bwo buryo bwiza ahubwo bashakirwa impfizi, mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yemeza ko gutera intanga ari bwo buryo bwiza, kuko ibimasa bikwirakwiza indwara mu matungo.
Sendika y’abarimu bo mu bigo by’amashuri yigenga (Syneduc), barasaba ko abarimu bakoroherezwa kwishyura inguzanyo bahawe na Umwalimu SACCO, kuko ari ikibazo cyababereye umuzigo uremereye.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yafunguye uburobyi mu kiyaga cya Kivu tariki ya 5 Ukwakira 2021, ariko isaba abarobyi kuba baciye imitego ifite ijisho rya gatanu mu mezi ane.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021(ahagana saa kumi), inyubako y’Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyari birimo birangirika.
Abasenateri bo muri Komisiyo ya Sena y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, basanga hagikenewe igenamigambi ryoroshya ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, kugira ngo ibibukomokaho byoherezwa mu mahanga, birusheho kwiyongera kandi bifite ireme.
Umwana w’umukobwa witwa Tumukunde Françoise wo mu Karere ka Nyamasheke, wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, akomeje gusabirwa ishimwe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yitwaye neza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.
Urubuga nkoranyambaga rwa YouTube rwahagaritse shene ebyiri z’umuhanzi R. Kelly, nyuma yo guhamwa n’ibyaha icyenda mu kwezi gushize, byo gusambanya abantu ku gahato.
Abayobora amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), barimo gusuzuma uko urujya n’uruza rw’abaturage rwakongera kubaho nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imvura imaze iminsi igwa yangije umuhanda Huye-Nyamagabe, ahitwa ku Nkungu mbere yo kugera mu Mujyi wa Nyamagabe, bityo ko umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi utari nyabagendwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, site yo gupima Covid-19 ya Gikondo ifunga burundu.
Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel w’imyaka 23, yafatanywe insinga z’umuyoboro w’itumanaho wa murandasi (Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8, akaba yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo, ku ya4 Ukwakira 2021.