Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi mu mashuri (NESA) gitangaza ko kimaze kwakira abanyeshuri bagera kuri 400 bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bavuga ko batanyuzwe n’amanota babonye, mu gihe amanota yabo yatangajwe ku wa mbere w’icyumweru gishize.
Umukobwa witwa Sandra Nadege, umunyeshuri muri Kaminuza, yasohoye igitabo yanditse, akaba yaracyise ‘Light in the Dark’(Umucyo mu mwijima). Sandra avuga ko kwandika icyo gitabo ari ibintu byamugoye cyane, kuko ari igitabo kivuga ku buzima bwe kuva afite imyaka icyenda kugeza kuri cumi n’itandatu (9-16), kandi ngo (...)
Abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, tariki 20 Ugushyingo 2021 yafashe uwitwa Hakizimana Jean Pierre w’imyaka 24 ucyekwaho kwiba Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha we wo mu Mujyi wa Kigali. Yamwibye amadolari ya Amerika 800(800$). Hakizimana yafatiwe mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Mpanga, Umudugudu wa Kinyinya.
Kuri iki Cyumweru hafunguwe ku mugaragaro ikibuga cya Handball giherereye muri Kigali Arena, aho hanashimiwe abagize uruhare ry’umukino wa Handball
N’ubwo hari abahoze muri njyanama z’uturere bari bongeye kwiyamamaza mu matora yo muri uyu mwaka wa 2021, ababashije gutsinda ni bo bakeya, haba mu bajyanama rusange, mu bajyanama b’abagore 30%, ndetse no mu bajyanama bihariye bahagarariye abagore, urubyiruko, n’abafite ubumuga.
Mu kiganiro Umuhanzi Niyo Bosco aherutse kugirana na Isimbi TV, umunyamakuru yamusabye kugira icyo avuga ku byerekeye urukundo rwe, mbese ngo asangize abakunzi be inkuru y’urukundo rwe. Niyo Bosco yavuze ko inkuru y’urukundo rwe ari uko ari ntarwabayeho.
Nyabyenda Narcisse wamamaye cyane kubera gutoza itorero ry’ikinamico rya Radiyo Rwanda (Indamutsa), ubu ni umusaza ugeze mu zabukuru (imyaka 72). Yavukiye ahahoze ari muri komine Nshiri perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.
Ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) cyashimiye abasora bo mu byiciro bitandukanye, mu muhango ngarukamwa wabaye ku nshuro ya 19, ukaba waritabiriwe n’Abayobozi Bakuru barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Tariki 19 Ugushyingo 2021 uturere 27 mu gihugu twaraye tumenye abagize Komite Nyobozi nshya igiye kuyobora muri manda y’imyaka itanu. Muri ayo matora, hari umwihariko wagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru, aho mu bayobozi b’uturere batanu, umwe ari we wagarutse mu buyobozi, bane bakaba ari bashya muri izo nshingano zo (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 10, bakaba babonetse mu bipimo 14,839.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Televiziyo Aljazeera mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda, icyo atekereza kuri opozisiyo hamwe n’ibijyanye no gukomeza kuyobora u Rwanda.
Inama y’Igihugu y’abana yateranye ku nshuro ya cumi na gatanu (15) ku wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abana bahagarariye abandi. Uretse abana bari kumwe n’abo bayobozi mu nama, hari n’abana bakurikiye ibyo biganiro bifashishije ikoranabuhanga bari hirya no hino mu (...)
Abizera b’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda bo mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, barishimira kuba biyujurije urusengero rwuzuye rutwaye miliyoni 730 z’amafaranga y’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’u Budage iri kwiga inyigo y’umushinga w’uburyo amakuru y’imihindagurikire y’ikirere yarushaho kwegerezwa abaturage hagamijwe kubafasha kuzamura iterambere ry’ubuhinzi, hirindwa n’ibihombo baterwa no guhinga badafite amakuru ajyanye n’iteganyagihe.
Aba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, bari bamaze ibyumweru bibiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) bakarishya ubumenyi mu birebana no kuba Indorerezi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2021, basoje amahugurwa, biyemeza kuba umusemburo mwiza muri bagenzi babo, yaba mu (...)
Perezida Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021 yitabiriye siporo rusange iba kabiri mu kwezi izwi nka ‘Car Free Day’.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena haberaye umukino usoza umwaka w’imikino muri Basketball yo mu Rwanda. Ni umukino wahuje abakinnyi b’ibihangange muri Basketball yo mu Rwanda (All-Star Game).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 11, bakaba babonetse mu bipimo 17,235.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ntawakwibagirwa ko imiryango myinshi igize umuryango wa FPR-Inkotanyi yarezwe n’Inkotanyi, igakundisha abato u Rwanda bityo bibwiriza gutabarira u Rwanda nta gahato kandi baranarubohora, n’ubu imihigo yabo ikaba igikomeje. Na nyuma yo kubohora u Rwanda, Inkotanyi zasubije umuryango (...)
Ibuka – France ihagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Bufaransa, yashimye ubuyobozi bwa Paris kubera icyemezo bwafashe cyo kwitirira ahantu hazwi nka ’18ème Arrondissement’ uwazize Jenoside wo mu Bisesero witwaga Birara Aminadabu , akaba afatwa nk’intwari kuko yari ari mu bagerageje (...)
Ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa gatatu wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yatsinze shampiyona mbere y’uko icakirana na APR FC
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021 mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari (PTS-Gishari) habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’Abapolisi n’abandi bo mu nzego z’umutekano bagera ku bihumbi 2,319. Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya (...)
Jeanne Muvira ni Umufaransakazi ariko ukomoka mu Burundi, akaba umuhanga mu by’imiti(Pharmacienne) ndetse n’umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, akaba afasha abantu kumenya uko barwanya umujagararo (stress)…
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko bishimiye kongera gutora abari basanzwe muri Komite nyobozi y’akarere kabo, kuko mu gihe bari bamaze babayoboye babagejeje kuri byinshi, bakaba bizera ko no mu myaka itanu iri imbere bazarushaho kugera ku iteramebere.
Niyonagira Nathalie ni we mugore wa mbere ugiye kuyobora Akarere mu Ntara y’Iburasirazuba kuva mu mwaka wa 2006 ubwo hashyirwagaho uburyo bushya bw’imiyoborere bwo kwegereza abaturage ubuyobozi.
Nyiracumi Stephanie wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, arasaba ubufasha nyuma yo kubyara abana b’impanga batatu icyarimwe kandi akaba adafite ubushobozi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 6, bakaba babonetse mu bipimo 9,684.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yaraye ikomeje, aho ikipe ya Police Fc na Kiyovu Sports zanganyije, mu gihe Gasogi yakuye amanota atatu kuri Rutsiro.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda rumaze kwakira doze miliyoni 1.6 z’urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Moderna, zatanzwe n’igihugu cya Canada binyuze muri gahunda ya Covax.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) cyatangaje ko mu ngamba cyafashe kugira ngo kizinjize imisoro cyifuza muri uyu mwaka wa 2021/2022, harimo gahunda yo kugenzura imipaka y’igihugu hakoreshejwe utudege tutagira abaderevu (drone) hamwe na ‘Camera’.
Ku munsi w’ejo taliki ya 20 Ugushyingo 2021, muri Kigali Arena hateganyijwe umukino w’ibihanganjye muri Basketball yo mu Rwanda (All Star Game), gusa amatike yo kuwitabira amaze iminsi 3 yarashize.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje ku kibazo cy’abamaze igihe binubira kuba bahanirwa umuvuduko ukabije, ko hakwiye kubaho kongera uwo bagabanyije cyane, ariko na none abatwaye ibinyabiziga bakirinda umuvuduko ukabije.
Hirya no hino mu Turere 27 two mu Ntara enye z’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021 bazindukiye mu matora y’abayobozi b’Inama Njyanama ndetse n’abayobozi b’uturere hamwe n’ababungirije.
Ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, nibwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ibahono zari zarafatiye u Burundi mu 2015, kubera imvururu zavutse nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu yatsinzwe na Pierre Nkurunziza, uherutse kwitaba Imana.
Ubuyobozi bwa Jali Investment Ltd butangaza ko icyorezo cya Covid-19 cyagize uruhare mu kudindiza ibikorwa byo kubaka gare ya Gisenyi.
Neston Muvunyi, umuyobozi mukuru wungirije wa StarTimes mu Rwanda, yasobanuye za ‘Platforms’ zitandukanye StarTimes yagejeje ku bafatabuzi bayo kuva yagera mu Rwanda guhera mu 2007. Harimo ‘Platform’ y’igisahani, ‘Platform’ ikoreshwa kuri anteni y’udushami. Nyuma y’izo ‘Platforms’ ebyiri, StarTimes ngo yongereye (...)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abahinzi n’aborozi kubana neza batabangamiranye ahubwo bakuzuzanya, umworozi agaha umuhinzi amata n’ifumbire undi akamuha ibisigazwa by’imyaka bikagaburirwa amatungo.
Ikamyo ya rukururana yaturukaga i Nyamagabe yerekeza i Huye yaguye mu iteme ririmo gusanwa ku mugezi wa Nkungu, abari bayirimo barapfa.
Amatsinda 15 akora ibikorwa by’Ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Rubavu, yashyikirijwe inkunga ingana na miliyoni 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, azabafasha guteza imbere imishinga batangiye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC yifuzaga ko umukino ugomba kuyihuza na Rayon Sports usubikwa, kugira ngo yitegure umukino uzayihuza na RS Berkane
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 7 bakaba babonetse mu bipimo 9,548.
Abagabo babiri b’abacuruzi mu Mujyi wa Kigali bafatanywe amavuta atemewe bakekwaho gucuruza nyuma yo kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abakurikiranywe ni Jean Damascene Nizeyimana na Jackson Twiyongere bafatiwe mu Murenge Kimisagara mu Karere Nyarugenge aho bacururizaga amoko atandukanye y’amavuta atemewe harimo (...)
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE) yateye inkunga koperative z’urubyiruko 15 zo mu turere twa Muhanga Ngororero na Karongi, ingana na miliyoni 50frw mu rwego rwo kuzifasha gukomeza kwiyubaka.