Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye Inama y’Ihuriro nyafurika ry’Abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere, ikaba izamara iminsi ine iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, muri Tanzania habereye umuhango wo gusangira ku meza amwe ku badipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Abatuye mu Kagari ka Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko hari insoresore zigize ibihazi zibabuza umutekano, bakibaza n’igihe bazazikirizwa kuko bimaze igihe.
Ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), bahuguye abakozi 76 bakora imirimo itandukanye mu isosiyete ishinzwe kureberera inyubako ya Intare Arena iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo.
Ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, intumwa yihariye ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, John Kerry, yavuze ko isi itari ku rwego rwiza mu bijyanye no guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere.
Ibiganiro byabaye hagati y’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubuvuzi byigenga, ibigo by’ubwishingizi mu buvuzi, n’inzego za Leta byanzuye ko abishingirwa n’ibigo bya SANLAM, BRITAM na RADIANT bakomeza kuvurwa.
Abantu Umunani harimo n’Umwana w’imyaka 6 nibo bitabye Imana, naho abagera kuri 50 bakomeretse mu mubyigano wo kwinjira muri stade.
Abatwara ndetse na ba nyirimodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ntibemeranya na Polisi ku mafaranga irimo kubishyuza arimo n’ayo mu myaka umunani ishize.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 196 bakaba babonetse mu bipimo 9,202. Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu gihugu kuri uwo munsi, akaba ari umugore w’imyaka 87 mu Ruhango. Byatumye abamaze kwitaba Imana bose hamwe bazize Covid-19 (...)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard, avuga ko Abanyarwanda bari hanze ari yo mahitamo yabo, kuko ntawe ubuzwa kugaruka mu gihugu igihe cyose abishakiye.
Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko cyamaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Kaboré, gihagarika Itegeko Nshinga, gisesa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse gifunga imipaka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "Ferwafa" ryatangaje ko Perezida wa Gasogi United, abafana ndetse na bamwe mu bakinnyi ba Etincelles bahanwe kubera imyitwarire
Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gututumba muri Ukraine, Amerika yamaze kwanzura ko igomba gukurayo imiryango y’Abadipolomate bayo yari isanzwe iba i Kiev mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
Nyuma yo kubona ko umubare w’abana bo mu muhanda ugenda wiyongera aho kugabanuka, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwiyemeje kubashyira mu itorero baherwamo inyigisho zizatuma noneho baguma mu miryango.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasohoye Raporo ivuga ko imfungwa zahitanywe n’Inkongi y’umuriro muri gereza ya Gitega zari hagati ya 200 na 400 nk’uko byemejwe na bagenzi babo. Perezida w’u Burundi mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize we yavuze ko abapfuye bose hamwe ari 46 kandi “bose (...)
Mu gitondo cyo ku Cyumweru taliki 23 Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye amakuru ko Umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga w’Umunyarwanda, Yves Mutabazi, yaburiwe irengero aho yabaga muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ariko ubu yabonetse kandi ni muzima.
Ikipe ya Police FC itsinzwe na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, mbere gato y’uko ihura na APR FC mu mukino usoza imikino ibanza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Peter H. Vrooman.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku bufatanye n’inzego z’ibanze, rwatangiye ibikorwa byo kugenzura abacuruzi batubahiriza ibiciro bya Gaz byashyizweho mu Mujyi wa Kigali.
Ku Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, i Kigali ni bwo hasozwaga agace ka gatatu (phase III) k’irushanwa rya volleyball ryiswe Forrza VolleybalL Tournament 2021, kegukanwa na Gisagara VC bityo yizera igikombe.
Urubanza rw’Ubujurire ruregwamo Rusesabagina n’abandi bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN rwakomeje kuri uyu wa 24 Mutarama 2022, aho Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina na Nizeyimana Marc gufungwa burundu hagendewe ku buryo uwitwa Deogratias Mushayidi yaciriwe urubanza.
Mu gihe Leta isaba abayobozi b’ibigo n’abashinzwe uburezi kwirinda kubuza abana kwiga mu gihe batarabona amafaranga yo kubagaburira ku ishuri, hirya no hino mu gihugu haragaragara abana birukanwa babuze amafaranga y’ibisabwa.
Abaturage bari bafite ubutaka bwarenzweho n’amahindure yarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo, bavuga ko babayeho nabi, kuko aho bakuraga imibereho bahabuze, kandi n’inkunga bijejwe mu gutabara abangirijwe n’ibirunga ngo ntayo bahawe.
Perezida Roch Kabore wa Burkina Faso yatawe muri yombi n’Igisirikare aho ubu afungiye muri kimwe mu bigo bya Gisirikare, kiri mu murwa mukuru i Ouagadougou.
Akarere ka Musanze nka kamwe mu twunganira Umujyi wa Kigali, uko bucya bukira, ntihasiba kugaragara ubwiyongere bw’ibikorwa remezo bikwirakwizwa hirya no hino, haba mu bice by’icyaro ndetse no mu mujyi.
Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Cameroon, inkongi y’umuriro yahitanye abo bantu 16 abandi bagakomereka, yatewe n’ibishashi bituritswa mu birori bizwi nka ‘fireworks’ byakoreshejwe muri ako kabyiniro gaherereye mu Mujyi wa Yaoundé.
Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), iratangaza ko ikiraro cya Mukunguri gihuza uturere twa Kamonyi na Ruhango mu gice cy’Amayaga, kigiye gutangira gusanwa ku ngengo y’imari 2021-2022 ivuguruye.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aratangaza ko ibiganiro hagari ya Perezida Kagame n’umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, bitanga icyizere cyo kongera gutsura umubano w’ibihugu byombi ku kigero cya 60%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 107, bakaba babonetse mu bipimo 9,309. Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,432.
Ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda (RPMFA), riratangaza ko guhera tariki 25 Mutarama 2022, abanyamuryango bafite ubwishingizi bwa Radiant, Sanlam na Britam, batazongera kwakirwa mu mavuriro yigenga bitewe n’umwenda ibi bigo bitarishyura.
Umushinga Green Gicumbi ufite intego yo kurengera ibidukikije mu Karere ka Gicumbi, urimo kubakira inzu abaturage batishoboye batari bafite aho kuba, nyuma yaho inzu zabo zisenyewe n’ibiza kuko zari zubatse mu manegeka.
Kiriziya Gatolika yahimbaje umunsi mpuzamahanga wahariwe Filozofiya (Philosophie), inibuka Musenyeri Alexis Kagame, wagize uruhare mu guteza imbere ubwo bumenyi mu Rwanda, wujuje imyaka 40 yitabye Imana.
Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, bashyikirije imiryango ine itishoboye, inzu bayubakiye hagamijwe kuyifasha gutura heza, zikaba zirimo n’ibikoresho by’ibanze.
Mu Kagari ka Kabushinge mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umusaza witwa Nshimiyimana Janvier w’imyaka 64, ukekwaho kwica umuntu amutemesheje umuhoro, akiregura avuga ko yamwishe ku bw’impanuka.
Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga haracyari ishyamba n’ibihuru birimo ibisimba, inyamaswa n’ibiti bitakigaragara ahandi mu Ntara y’Iburasirazuba, usibye muri Pariki y’Akagera, iri ku ntera y’ibilometero 30 uvuye aho iryo shyamba ryitwa Makera riherereye, abashakashatsi bakifuza ryakomekwa kuri iyo Pariki.
Mu mukino wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tari 23 Mutarama 2022, Marine itunguye Rayon Sports iyinyagira ibitego 3-0.
Hirya no hino mu gihugu hari abaturage bakomeje kunangira banga kwikingiza, aho abenshi ari abo mu madini n’amatorero anyuranye, akenshi bagafata uwo mwanzuro bitwaje imirongo ya Bibiliya, gusa muri 587 b’i Burera bari baranze gukingirwa ubu 90% bamaze gufata urukingo.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Yves Mutabazi, hashize icyumweru aburiwe irengero aho yakinaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu (UAE).
Bamwe mu bagabo b’Abanyarwanda bibeshya ko iyo umugore cyangwa umukobwa yamufashe neza, akamuganiriza amusekera, akaba yewe yanamusura, ubwo biba byarangiye ku buryo no gukora imibonano mpuzabitsina byaba ari ibintu byoroshye cyane.
Perezida waRepubulika, Paul Kagame, yifurije isabukuru nziza y’amavuko Dr. Salim Ahmed Salim wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Tanzania, wujuje imyaka 80.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yamaganye ibitero by’iterabwoba bikomeje kugabwa n’inyeshyamba za Houthis ku basivili muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu (UAE).
Ku bufatanye bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere n’zirwanira mu kirere muri Afurika (USAFE-AFAFRICA), u Rwanda ruzakira inama ngarukamwaka ya 11 y’Abayobozi b’Ingabo zishinzwe umutekano mu kirere (AACS), iyo nama izabera muri Kigali Convention Centre (KCC) kuva kuya 24 kugeza 28 Mutarama 2022.
Imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Gisenyi yatumye amazi atera abaturage mu nzu, ubuyobozi butangaza ko ibikuta icumi by’inzu byangiritse ndetse n’ibikoresho byo mu nzu, abaturage bakaba bafashijwe kuzivamo hirindwa ko zabagwira.
Mu biguruka biribwa inkoko iza ku mwanya w’imbere, kandi ikaba n’urugero rwiza rw’inyama z’umweru. Muri iyi nkuru tugiye kuvuga umwihariko w’inyama z’inkoko, byaba byiza ibaye imwe bita inyarwanda.
Iryo tsinda ry’abayobozi baturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Abongereza (UK) riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, basuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, bashima uburyo Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, avuga ko uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri ruzaba rukora neza muri Mata 2022.
Manzi Sadru ashobora kumara igihe kitari gito adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune ubwo ikipe ye ya APR VC, yakinaga na Kirehe VC.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 247, bakaba babonetse mu bipimo 15,414. Abantu bane ni bo bitabye Imana, bahita buzuza umubare w’abantu 1,432 bamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda. Abitabye Imana ni abagabo bane, (...)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwatangiye gahunda yo kwifashisha ubugeni mu guhindura agace kazwi nka Biryogo, by’umwihariko mu gace kagizwe Cari Free Zone.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, arakangurira abamotari kuragwa n’imikorere n’imyitwarire ituma batagongana n’amategeko n’amabwiriza agenga imikorere, kugira ngo umwuga wabo urusheho kugira isura nziza.