Afrigen Biologics, uruganda rukora imiti rwo muri Afurika y’Epfo, ku wa Kane tariki 3 Gashyantare 2022, rwatangaje ko rwakoze urukingo rwa mbere rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa mRNA, bakaba bifashishije amwe mu makuru y’urukingo rwa Moderna.
Ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, nibwo habaga umukino wa kabiri wa 1/2 cy’irangiza w’igikombe cya Afurika 2022, aho wasize Misiri isanze Senegal ku mukino wa nyuma uzaba ku ya 6 Gashyantare 2022.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr Sabin Nsanzimana agizwe Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirihanangiriza abakomeje kurenga ku mategeko arengera ibidukikije binjiza amasashe mu gihugu, kigashimira inzego z’umutekano n’ibigo bifite mu nshingano kurwanya magendu n’abaturage, bakomeje kugira uruhare mu ifatwa ry’amasashe n’ibindi byangiza ibidukikije.
Mu Karere ka Gicumbi barimo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza ugizwe n’inzu 18 zizatuzwamo imiryango 40 y’abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe batuye mu manegeka.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022 yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni uruzinduko rwabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko umuyobozi wa Islamic State, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yitabye Imana nyuma yo kugabwaho igitero n’Ingabo zidasanzwe za Amerika, aho gufatwa ari mu zima akiturikirizaho igisasu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 68, bakaba babonetse mu bipimo 10,048. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,444 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yatangaje ko abashaka koga mu kiyaga cya kivu ahazwi nka ‘Public beach’, bashobora kujya koga mu gihe bujuje ibisabwa.
Raporo yakozwe na Banki y’Isi igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2021, Umusaruro Mbumbe (GDP) w’u Rwanda wongeye kurenga miliyari ibihumbi bibiri nk’uko byahoze muri 2019, mbere y’umwaduko wa Covid-19.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), rirasaba ibihugu kwitondera gutangaza ko byatsinze urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, bigatuma abaturage badohoka bagakuraho ingamba zo kuyirinda.
Mugabo na Ntawangundi babyaranye abana bane. Batuye mu Karere ka Nyanza. Bari basanzwe babanye neza bakorera hamwe mu guteza imbere umuryango wabo, ariko baza kugirana amakimbirane nk’uko Mugabo abisobanura.
Abahinzi bafite ubwishingizi bw’ibihingwa byabo byangijwe n’imvura n’umuyaga muri iki gihembwe cy’ihinga A2022, bagiye kwishyurwa miliyoni 82,821,851Frw.
Umunyemari ukomoka muri Kenya Nathan Loyd Ndung’u wari Umuyobozi wa DN International Ltd washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uburiganya yatawe muri yombi ubwo yari avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta i Nairobi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku mubano w’ibihugu byo mu Karere.
Amakipe atatu azakina Tour du Rwanda 2022 yatangiye gukorera imyitozo mu mihanda izifashishwa, mu gihe habura iminsi 16 gusa ngo isiganwa ritangire
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze kubona ikibanza kizubakwaho ibitaro bishya bya Gisenyi, bizaba bifite ubushobozi bwo gutanga serivisi nyinshi ku babigana.
Muri Guinea Bissau, ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, hatangiye iperereza rigamije kumenya abari inyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Umaro Sissoco Embalo, warokotse igitero cyahitanye abantu 11, nk’uko Leta y’icyo gihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba abivuga.
Nyuma y’Imyaka ibiri (2) APR BBC idakina imikino ya nyuma (Final) iyo ari yo yose, yongeye kugera ku mukino wa nyuma aho igiye gucakirana na Patriots BBC, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gashyantare 2022, mu irushanwa ribanziriza Shampiyona (Preseason).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, asanga kubaka igihugu gikize gifite icyerekezo kandi kirambye, bisaba ko abana b’Abanyarwanda baba badafite ibyo batamiye bibavangira.
Guhera kuri uyu wa Kane tariki 3 kugeza tariki 12 Gashyantare 2022, i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, haratangira gukinwa imikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe yatwaye ibikombe iwabo (FIFA Club World Cup), aho bwa mbere robo ari zo zisifura imikino.
Ku itariki 30 Mutarama 2022 mu masaha y’umugoroba nibwo nafashe umuhanda Kigali – Bugesera ngiye mu kazi nari mfiteyo uwo munsi. Nerekeje ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi giherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, agace kabonekamo ibyiza nyaburanga birimo inyoni z’amoko atandukanye zikurura ba mukerarugendo.
Niyomugabo Emmanuel yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, amaze kwiba televisiyo ya rutura (flat screen) mu nzu y’umuturage, ayihereza Polisi yari imutegereje ayitiranya na bagenzi be bari bajyanye kwiba.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 38, bakaba babonetse mu bipimo 7,379.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bwituye Umurenge wa Busasamana wazirikanye abaturage bawo ukabagenera ibibatunga mu gihe cya Guma mu Rugo ubwo Akarere ka Rubavu kari kugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, imipaka yarafunzwe, abaturage basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bagahagarika (...)
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022, abapolisi bo mu ishami rishinzwe gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga no gukoresha ibizamini bafashe Niyoyita Emille w’imyaka 31 afite ubutumwa buhimbano bugaragaza ko yipimishije icyorezo cya COVID-19. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge kuri sitade ya Kigali i (...)
Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, abantu batangira gukingirwa Covid-19 hifashishijwe ubundi buryo bushya bwo gukoresha imodoka izenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi (Mobile Clinic).
Perezida Paul Kagame aravuga ko icyorezo cya Covid-19 cyahaye isomo rikomeye umugabane wa Afurika, isomo ryo kwishakamo ibisubizo mu iterambere ry’ahazaza. Ni ibyo Umukuru w’Igihugu yagarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 mu nama ya 39 yari ayoboye y’urwego rw’umuryango wa Afurika yunze (...)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye umwambaro uzajya wambarwa n’abakozi barwo mu rwego rwo kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi, kugira ngo ababagana babashe gutandukanya abagenzacyaha n’abandi bantu.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe gushinga no kuba mu mutwe wa MRCD-FLN, rwakomeje kuburanishwa mu Rukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Gatatu, aho Nsabimana Callixte avuga ko Ubushinjacyaha bwamutengushye bukaba burimo kwihakana amasezerano bagiranye.
Nk’uko bisanzwe, itariki ya 01 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Muri iki gihe ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabenge na magendu, gikomeje kugaragazwa nk’igihangayikishije benshi, hari abaturage bo mu Karere ka Burera batinya gutanga amakuru y’ababigiramo uruhare, kubera impungenge z’uko babahindukirana, bakabagirira nabi nk’uburyo bwo kubihimuraho.
Muneza Jean Bosco wo mu mudugudu wa Karubungo, Akagari ka Karubungo, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ijambo rya Perezida yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza mu mwaka wa 2008, ryatumye afunguka mu bitekerezo yiga agamije kwihangira umurimo, aho gusaba Leta akazi none atunze amamiliyoni.
Ikipe ya Rayon Sports yerekanye abatoza babiri bakomoka muri Portugal, bakaba basinye amasezerano y’amezi atandatu baniha intego yo guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona
Nyuma y’imyaka ibiri (2) Igikombe cy’Amahoro mu Rwanda kitaba kubera icyorezo cya Covid-19, kigiye kongera gukinwa.
Bamwe mu baturage batishoboye batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro, Umurenge wa Tabagwe, bavuga ko bamaze guhindura imyumvire batangira kwishakira ikibatunga badategereje kugihabwa na Leta.
Ngaboyisonga Jean Claude uri mu barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, ubu nta maboko agira ndetse ayoboye umudugudu ugizwe n’ingo 15 na zo ziyobowe n’abamugariye ku rugamba, barimo abatagira ingingo n’abangiritse mu mutwe.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO), busanga kwimakaza indangagaciro z’ikinyabupfura, kunga ubumwe, gukunda igihugu no kunoza umurimo, biri mu byo Abanyarwanda badakwiye gusiga inyuma, kugira ngo barusheho gusigasira no kurinda ibyo Intwari zagejeje ku Rwanda.
Intwari y’Imena, Prisca Uwamahoro, umwe mu bana b’i Nyange bagaragaje ubutwari banga kwitandukanya nyuma yo kubisabwa n’abacengezi, abwira urubyiruko ko ibikorwa bitoya (byoroshye) ari byo bivamo ubutwari, kuko iyo ubaye ikigwari mu tuntu dutoya, n’ibikomeye utabishobora.
Babisabwe tariki ya 01 Gashyantare 2022, mu kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari aho urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwasuraga ibice bigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Abakobwa babyariye iwabo muri Tanzania basubiye mu ishuri n’abana babo, nyuma y’aho hashyizweho itegeko rishya risimbura iryari risanzwe, ryabuzaga abakobwa batwaye inda zitifujwe gukomeza kwiga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahigiye kurandura ubukene no kurengera umwana kugira ngo abatuye ako karere barusheho kwiteza imbere.
Mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga mu ikipe, ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, nibwo Rayon Sports yongeye gusinyisha umukinnyi wo hagati mu kibuga, Kwizera Pierrot uyigarutsemo nyuma y’imyaka itatu ayivuyemo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 1 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 42, bakaba babonetse mu bipimo 10,439. Abantu bane bitabye Imana mu Rwanda kuri uyu munsi bazize icyo cyorezo, bakaba ari abagore babiri, umwe w’imyaka 82 i Nyamagabe n’uw’imyaka 29 mu Mujyi (...)
Umuntu umwe ushinjwa kwica umwana ufite ubumuga bw’uruhu rwera w’imyaka ine hamwe n’abamotari batatu batawe muri yombi muri komine Kigamba mu Ntara ya Cankuzo.
Muri Burkina Faso, urubanza rw’abakekwaho kwica Thomas Sankara ndetse na bagenzi be 12 mu Kwakira 1987, rwasubitswe kubera ihirikwa ry’ubutegetsi (Kudeta) riherutse kuba muri icyo gihugu.
Umusore w’imyaka 29 ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, Mu Murenge wa Mbazi, avuga ko yatangiye gukina umukino wa Tombola muri Inzozi Lotto, ubwo watangizwaga mu Rwanda tariki 10 Ukuboza 2021.
Nyuma y’uko Kigali Today ibagaragarije ubuzima bw’intwari zose z’abana bagabweho igitero mu ishuri ry’i Nyange, mu nkuru ifite umutwe ugira uti “Menya imibereho y’Intwari z’i Nyange: Hari abakiriho n’abatabarutse”, abenshi bagiye bagaragaza inzira y’iterambere mu mirimo inyuranye.