Kuri iki Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022, nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho mu mikino itatu yakinwe ikipe ya Etincelles ariyo yonyine yabonye amanota atatu imbumbe, mu gihe andi makipe arimo Rayon Sports yagabanye amanota.
Isesengura rishya ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryerekana ko umuntu umwe muri batanu bakuru n’umwe mu bana 10 n’abangavu n’ingimbi, bigaragara ko bazaba bafite umubyibuho ukabije mu kwezi k’Ukuboza 2023, Iryo sesengura rikagaragaza ko ibyo bizaba mu gihe nta ngamba Leta z’ibihugu zashyiraho kugira ngo (...)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko nta muntu ugejeje igihe cyo guhabwa doze ya Covid-19 yo gushimangira akaba atarayifata, uzahabwa serivisi zihuza abantu benshi.
Igifaransa n’Icyongereza ni zimwe mu ndimi zifite amagambo menshi zihuriyeho, haba mu myandikire no mu mvugo, ahanini kubera ko Icyongereza gifite amagambo abarirwa mu bihumbi 10 gikomora ku Gifaransa, n’andi menshi gikomora ku Kilatini, ururimi rufatwa nka se w’Igifaransa.
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin yatangaje ko kuba Umuryango OTAN n’inshuti zawo barimo gufatira u Burusiya ibihano, ngo byabaye nko gushoza intambara ku gihugu cye.
Ku muhanda werekeza mu Kinigi ujya muri Pariki y’ibirunga mu Karere ka Musanze, hari isantere yitwa “Ndabanyurahe”, aho abenshi mu basura ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga biboneka mu Kinigi, hari ubwo bagera muri iyo santere bakifuza kuhahagarara bagambiriye kumenya inkomoko y’iryo zina.
Ahantu hateraniye abantu hakunda kugaragara bamwe babangamiwe n’umuntu utwaye urufunguzo rw’imodoka mu ntoki, ndetse bamwe bikabafata umwanya barimo kubinenga, bati “Mbese uriya nta handi yari kubona atwara ruriya rufunguzo uretse mu ntoki?”
Ku mugoroba wo ku ya 5 Werurwe 2022, ku kibuga cya NBA Academy kiri i Dakar muri Sénégal, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Jean Pierre Karabaranga, aherekejwe na Perezida wa Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Desire, basuye ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko burajwe inshinga no kwesa imihigo yari yaradindijwe n’icyorezo cya Covid-19, yiganjemo iyasabaga guhuza abantu benshi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 05 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batatu (3), bakaba babonetse mu bipimo 14,419. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,457 nk’uko imibare (...)
Ku wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, habaye imikino itanu ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasize APR FC na Kiyovu Sports nanone zinganya amanota ku rutonde, nyuma y’uko zombi zitsinze imikino y’uwo munsi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, mu bihe bitandukanye muri Village Urugwiro, yakiriye Minisitiri w’Imari, ingengo y’imari n’urwego rw’amabanki muri Comores, Souef Kamalidini, na Ambasaderi wa Uganda ucyuye igihe, Oliver Wonekha wari waje kumusezeraho.
Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yasohoye Itangazo rigaragaza ibishingirwaho bishya mu gutanga inguzanyo ku batangiye kwiga mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs), aho abagera kuri 416 bari batangiye kwiga muri uyu mwaka wa 2021-2022 batazahabwa buruse.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, yakiriye Ferit Şahenk, Umuyobozi mukuru wa Doğuş Group yo muri Turukiya n’itsinda ayoboye.
Inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo witwa Ayindemeye Jean Marie Vianney w’imyaka 44, ukurikiranyweho kwica umugore we Mukeshimana Anne Marie w’imyaka 42, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste
Leta ya Tanzaniya yarekuye Freeman Mbowe uyobora Chadema, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’uko abashinjacyaha bahagaritse ibirego bamureze mu mwaka ushize, nk’uko ishyaka rye ryabivuze ku wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2022.
Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba wa Uganda, yishimiye icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufungura imipaka yo ku butaka, guhera ku ya 7 Werurwe 2022, avuga ko bizatuma abantu benshi barushaho kugenderana mu karere.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali cyabaye 1256Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu ari 1,201Frw. Ibyo biciro bikazatangira kubahirizwa ku Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rwafunze by’agateganyo Hilltop Hotel and Country Club mu gihe cy’ukwezi, kuko itubahiriza ibikubiye mu itegeko rigenga ubukerarugendo mu Rwanda, harimo n’ibijyanye n’isuku n’umutekano.
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, kirabageraho n’insanganyamatsiko igira iti "Guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, Inzira y’iterambere rirambye".
Rose Muhando, umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya Imana, yamaze kugera i Kigali aho aje gutaramira Abanyarwanda bazitabira igitaramo azakorera kuri Canal Olympia ku i Rebero.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmanuel, avuga ko umushinga wa Green House wo kuhira imyaka mu mudugudu wa Karama, wizwe nabi kuko hatatekerejwe uburyo bworoshye bwo kuhira, ariko ngo icyo kibazo kigiye gukemuka, hifashishijwe uburyo bwo gufata amazi y’imvura.
Ihuriro ry’abagabo biyemeje gutezimbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC), barishimira ko ijwi ryabo ryo gushyira abagabo muri politiki y’uburinganire ryumvikanye, bakaba biyemeje gukangurira bagenzi babo kwitabira gukora imirimo itishyurwa yo mu rugo, bityo ntiharirwe abagore.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 5, bakaba babonetse mu bipimo 14,283. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,458 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Perezida Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022, Banki ya Kigali(BK Plc) yafunguye Ikigo(Mortgage Center) kiri i Remera (hafi ya Sitade Amahoro) kizajya cyakira abantu bifuza kugura inzu zishyurwa gake gake (buri kwezi).
Abanyeshuri 20 biganjemo urubyiruko baturutse mu mpande zose z’igihugu, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gufasha igihugu kongera ibikoresho byifashishwa muri gahunda ya Leta, ijyanye n’isuku n’isukura, bagashinga inganda birinda ko bikomeza gutumizwa mu mahanga.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu Gihugu baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibiribwa, kuko birimo kuzamuka cyane bikaba birenze ubushobozi bwabo.
Ikipe ya Real Madrid iyoboye urutonde rwa Shampiyona ya Esipanye (La Liga) kugeza ubu, igiye gukina na Real Sociedad iri ku mwanya wa gatandatu iyirusha amanota 16. Ni umukino usa n’uworoshye kuri Real Madrid itozwa na Carlo Ancelotti, ushaka kwegukana igikombe cya gatanu nyuma yo kubyegukana mu Budage na Bayern Munich (...)
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ku wa Kane tariki ya 03 Werurwe 2022 yafashe umugore witwa Umutoni Divine, afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Nyakabanda, akaba akurikiranyweho gukora icyaha cyo gusindira mu ruhame akanakora ibiterasoni.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, ni bwo hatangira igikombe cy’Amahoro cyari kimaze imyaka ibiri kidakinwa, aho gitangirira mu ijonjora ry’ibanze
Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye (IPRC-Huye) hamwe n’abarimu babo, bateye ibiti bisaga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa 4 Werurwe 2022.
Abanyempano batsinze amarushanwa yabaye mu gihe Abanyarwanda bari muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Covid-19 baratangazwa kuri iki Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022.
Uruganda rutunganya umutobe n’inzoga mu bitoki rw’i Gisagara (GABI), rurinubira kubura ibitoki rwifashisha, mu gihe abahinzi bo bavuga ko rutabagurira umusaruro.
Indirimbo yari itegerejwe kubera ko Knowless uzwi nka Butera Jeanne d’Arc yari yateguje abakunzi be ko iri hafi gusohoka, yagiye hanze aho mu mashusho agaragara ari mu ngobyi bamuteruye.
Nyuma yo kuva mu ikipe ya Bugesera FC, umutoza Abdou Mbarushimana ari mu biganiro n’ikipe ya Etoile de l’Est, nayo idahagaze neza kugeza ubu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), kiratangaza ko nta muhinzi w’ibirayi usabwa gutanga inyemezabwishyu ya (EBM), ahubwo abakusanya umusaruro wabyo bakawugurisha ababigemura ku masoko bo bagomba kuzitanga.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, arahamagarira Abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, kurushaho gukaza ingamba zirimo no kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza, kugira ngo bibafashe kuzahangana n’igihe cy’itumba cyegereje.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza guhera kuri uyu wa Gatandatu aho haza kuba hakinwa umunsi wa 20 wa shampiyona, aho umukino utegerejwe cyane ari uzahuza Musanze na Kiyovu Sports
Abaturage batuye mu mirenge itandatu (6) yo mu Karere ka Ngororero ari yo Kavumu, Muhanda, Kabaya, Sovu na Kageyo bagiye kubona amazi meza 100%.
Akarere ka Kayonza gafatanyije n’Umuryango ’Umuri Foundation’ washinzwe n’icyamamare muri ruhago, Jimmy Mulisa, katangiye Icyumweru cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore haterwa ibiti, kikazasozwa abagore barushanwa mu mikino y’Umupira w’amaguru na Rugby.
Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ribinyujije muri Porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango izwi nka ‘CBR’ (Community based Rehabilitation program), ryatangije umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga no kubageza kuri serivise mu byiciro bitandukanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko nibura abana 99% bamaze kugaruka ku mashuri, nyuma y’ubukungurambaga bumaze ukwezi bwo kugarura abana ku mashuri, bwiswe (Come back to school).
Ku wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, i Kigali hateraniye Inama ihuje ibigo bigenzura ubuziranenge, by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igamije guteza imbere ubucuruzi binyuze muri serivisi zipima ubuziranenge.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 03 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 10, bakaba babonetse mu bipimo 10,037.
Ku bufatanye n’Akarere ka Kayonza n’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, Shooting Touch Rwanda yateguye irushanwa rya mbere muri uyu mwaka wa 2022 nyuma y’imyaka ibiri nta marushanwa itegura. Iri rushanwa ryabaye mu cyumweru gishize ku kibuga cya Shooting Touch Nyamirama.
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangije ku mugaragaro imyiteguro y’inama mpuzamahanga ya 12, y’Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), akaba yavuze ko uyu mugabane wakwihaza mu biribwa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ibihugu bya Afurika biramutse bigize ubufatanye mu kwishakira ibisubizo, nta cyabibuza kugera ku cyerekezo 2030 n’icyerekezo 2063, uwo mugabane wihaye mu birebana n’iterambere.
Inzobere mu buvuzi bw’amatwi(muganga), Dr Kaitesi Batamuriza Mukara, avuga ko Abaturarwanda babarirwa hagati ya 8% - 13% bafite ubumuga bwo kutumva, babitewe ahanini n’urusaku bakoreramo.