Ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022, abapolisikazi 20 basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu, aho bigishwaga gukumira iyinjizwa ry’abana mu Gisirikari, no kubakoresha mu bikorwa by’intambara cyane cyane ahari imirwano.
Abahinga mu gishanga cya Mushishito giherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira ko icyo gishanga cyatunganyijwe, ubu bakaba barimo kugihinga noneho bacyitezeho umusaruro mwiza kuko kitazongera kurengerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi n’iterambere rya mwarimu, barimo kwiga uburyo yahabwa ikarita ituma ahabwa serivisi mbere y’abandi bantu bose.
Ubuyobozi bw’urugomero rwa Nyabarongo buratangaza ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’isuri y’imigezi yiroha muri Nyabarongo, bibangamiye imikorere y’urugomero rwa Nyabarongo, inzego z’ubuyobozi zikaba zirimo gushaka uko icyo kibazo cyakemuka.
U Bwongereza bwemeje Johnston Busingye, ko ahagararira inyungu z’u Rwanda nka Ambasaderi mushya muri icyo gihugu.
Muri gahunda yo kwegereza abaturage ibikorwa remezo bijyanye n’amazi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), mu mushinga wacyo wo gusana, no kwagura imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, zirimo n’ibice bimwe na bimwe by’Akarere ka Gakenke, ikibazo cy’amazi cyamaze (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abayobozi mu nzego zinyuranye zo mu Karere ka Gakenke, ko imiyoborere ishyira umuturage ku isonga ari yo ikenewe, kugira ngo abashe kugera ku iterambere rirambye.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe2022, yafashe uwitwa Nzabonimpa Athanase w’imyaka 35, agerageza kubaha mu ntoki amafaranga ibihumbi 50 avuga ko andi ibihumbi 150 ayabaha kuri telefone, bakamuha uruhushya rwo gutwara imodoka (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu 12 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,844. Abanduye bose uko ari 12 ni abo mu Mujyi wa Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)
Umukuru w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF, Robert Bafakulera, yasobanuye ko amafaranga yongewe mu Kigega Nzahurabukungu azakoreshwa mu ishoramari ryo gushinga inganda, cyane cyane izikora ibipfunyikwamo hamwe n’ibikoresho by’ibanze byaturukaga hanze y’Igihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, ubwo Perezida Kagame yagiranaga ibiganiro na Gen Mahamat Idriss Déby Itno, Umukuru w’Inama y’Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko ubwiyunge ari yo nkingi yo kubakiraho.
Ikipe ya ya Basketball ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG BBC, yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya BAL 2022, yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe yakirwa nk’Intwari nyuma yo gusoza imikino yo mu matsinda ari iya mbere.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’amashanyarazi, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ikomeje kuvugurura no gusana imiyoboro ku buryo ibura ry’umuriro rya hato na hato rizaba amateka mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Mugenzi we, Gen Mahammat Idriss Déby Itno wa Tchad, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Abaturage barimo n’afite ababo bashyinguwe mu irimbi rya Bukinanyana, bahangayikishijwe n’abantu birara muri iryo rimbi, bagasenya imva, aho bazikuraho amakaro, amatafari, bakajya kubigurisha.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, Umukuru w’Inama y’igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ari mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rwo guteza imbere ubuhahirane bw’umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi.
Tombola y’uko amakipe azahura muri ¼ na ½ cy’irushanwa “UEFA Champions League” yarangiye, aho Real Madrid yatomboye Chelsea muri ¼
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine, avuga ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu kumenyesha abaturage uburenganzira bwabo cyane cyane ku bijyanye no kudahishira ababaka ruswa. Icyakora n’ubwo hari ibimaze kugerwaho mu kwamagana ruswa, ngo abakigira ubwoba bwo gutanga amakuru (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iravuga ko bidakwiye ko hari Amavuriro y’ibanze (Poste de Santé), yakwishyuza 100% umuturage ufite ubwisungane mu kwivuza (mituweli) igihe hari serivisi akeneye kw’ivuriro.
Mu butumwa yatangiye mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye Intore z’Intagamburuzwa za AERG kwirinda kurenga nyirantarengwa, kuko byaba ari ugukora amahano, abasaba guharanira ubupfura no gukomeza ubufatanye.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho umukino utegerejwe uzahura rayon Sports na Kiyovu, mu gihe mu makipe arwanira kutamanuka naho bizaba bitoroshye
Abasirikare 50 b’aba ofisiye n’abafite andi mapeti bo mu ngabo z’u Rwanda hamwe n’abandi 800 baturutse mu bihugu birenga 20 birimo ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hanze yako bashoje imyitozo ya gisirikare yiswe ‘Justified Accord 22’ yatangiye kuva ku ya 28 Gashyantare kugeza ku ya 17 Werurwe 2022, muri Kenya.
Bamwe mu rubyiruko barangije amashuri ya kaminuza n’ayisumbuye bitabira amasomo yo kwiga imyuga muri gahunda ya Hanga Umurimo, bavuga ko Leta yabongerera igihe cyo kwimenyereza, kuko barangiza badafite ubushobozi butuma batangira kwihangira imirimo.
Rayon Sports irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ukaba umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi. Ni nyuma y’uko Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’umushinga KWIIP, imirenge irangwamo izuba ryinshi ya Ndego, Rwinkwavu na Kabare igiye guhabwa uburyo bwo kuhira imyaka, mu rwego rwo guhangana n’amapfa atuma hari abasuhuka.
Mu mikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro, amakipe amwe y’icyiciro cya kabiri yitwaye neza imbere y’akina icyiciro cya mbere
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 17 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu umunani banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,844.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Leta y’Inzibacyuho iyobowe n’Igisirikare muri Mali, yategetse ko ibiganiro by’ibitangazamakuru by’u Bufaransa, ari byo France 24 na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) bihagarikwa.
Ku wa 05 Gashyantare 2022 nibwo hari hateganyijwe ubukwe bw’abageni twahaye amazina ya Mukansanga Olivia na Mugenzi John bukabera i Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga muri Nyagatare. Icyakora umunsi w’ubukwe warageze, abagiye kurongora basanga umukobwa ntawubarizwa iwabo, ubukwe burasubikwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena, hateganyijwe iserukiramuco ry’imikino njyarugamba ryiswe ‘Martial arts sports festival’, rigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, rwakatiye Mugimba Jean Baptiste wabaye Umunyamabanga mukuru wungirije wa CDR, igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022, Umuryango w’abibumbye (UN) wambitse imidari y’ishimwe abapolisi 240 (RWAFPU-1), bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, mu rwego rwo kubashimira uburyo bakorana umurava n’ubunyamwuga.
N’ubwo yifashishije amafaranga atari menshi, Musanabera Esther, umwe mu batozwa b’Intagamburuzwa za AERG zari mu itorero mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba, yashimiwe igikorwa cy’ubumuntu yagaragarije mu isomo ryitwa ‘Kora Ndebe’, ubwo yaguriraga abana babiri inkweto, kuko izo bari bafite zari zishaje cyane.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ibikorwa byo gupimira umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda COVID-19.
Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente aratangaza ko gufungura imipaka no gutsura umubano n’ibindi bihugu, ari byo biri gutuma muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda n’ibihugu bituranyi bari kugenderana cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko bagiye kongera ubuso buhingwaho Kawa no kuyongerera agaciro, ku buryo iba ikirango cy’akarere bigafasha na ba mukerarugendo bakagana.
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda mu biro bye kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022.
Umubiri w’umuntu urega amarangamutima ye ukayashyira ahagaragara, binyuze mu bintu akoresha ibice by’umubiri bitandukanye (gestes), ndetse hari n’umugani w’umunyarwanda ubivuga neza uti: “Akuzuye umutima gasesekara ku munwa”.
Ubuyobozi bw’umuryango Transparency International Rwanda, butangaza ko batangiye igikorwa cyo gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, mu Turere twa Kamonyi, Rubavu na Burera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, avuga ko baherutse kubarura abafite uburwayi bwo mu mutwe 641, mu Mirenge yose igize ako karere, ubuyobozi bukaba buteganya guhugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo bazajye babitaho byihariye.
Ku wa 16 Werurwe 2022, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibarizwa muri batayo ya gatatu, zahaye abaturage serivisi z’ubuzima ndetse zikora n’irondo.
Abacururiza mu isoko rya Kinkware n’abarihahiramo, babangamiwe n’umubyigano w’abantu n’ubucucike bw’ibicuruzwa, bituruka ku kuba iri soko ari ritoya, bigatuma abarigana batisanzura, bakabiheraho basaba ko ryakwagurwa.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryaciwe amande ya Miliyoni 120 Frw kubera amakosa yakozwe mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,921.
Mu rwego rwo guca burundu urugero rw’igwingira rungana na 27%, mu bana bato bari munsi y’imyaka itanu, Akarere ka Nyarugenge kihaye imyaka ibiri yo gukoresha Abajyanama b’ubuzima bazakurikirana buri rugo n’ingo mbonezamikurire.
Mu cyumweru Intagamburuzwa za AERG, urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamaze mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, barashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa basize bakoreye Murenge wa Kinoni icyo kigo giherereyemo.
Abagenzi batega moto mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’abamotari batemera gukoresha mubazi mu masaha y’ijoro bagamije kubahenda. Nyuma y’inama yabaye tariki 25 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bamenyeshejwe imyanzuro mishya irimo uvuga ko mubazi zigomba (...)
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, aratangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko riri guterwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, bitandukanye n’abakeka ko ibiciro byazamuwe n’ikibazo cy’intambara muri bimwe mu bihugu birimo nka Ukraine n’u Burusiya.