Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byashyiriweho gahunda ya Guma mu Rugo, nyuma y’uko bigaragaye ko utwo duce twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Ku munsi wa mbere wo kubahiriza izo ngamba mu mujyi w’aka Karere nta rujya n’uruza rw’abaturage rwahagaragaraga, bikagaragaza ko abaturage (...)
Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, baravuga ko kuba Leta yafashe icyemezo cya Guma mu Rugo mu karere kabo, batigeze batungurwa mu gihe ngo bakomeje kubona ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19 muri ako karere.
Ntibikunze kubaho ko Padiri agirwa Umwepisikopi afite imyaka iri munsi ya 40, ariko Musenyeri Ntihinyurwa Thadée wizihiza Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti ni umwe mu bapadiri baciye ako gahigo, nyuma y’uko ahawe inkoni y’ubushumba afite imyaka 39.
Inkoko ibihumbi umunani zorojwe abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Vilage), ziratanga icyizere mu guteza imbere abo baturage, aho uwo mushinga witezweho kubinjiriza agera kuri miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe kitarenze amezi atatu.
Abanyeshuri 34 mu Ntara y’Amajyaruguru ni bo bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bafite ubwandu bwa COVID-19, mu gihe 628 basibye ibizamini ku munsi wa mbere.
Abakinnyi ba Musanze FC, barimo Mutebi Rachid na Musa Ally Sova bamaze kwirukanwa n’ikipe ya Musanze, aho bavugwaho imyitwarire idahwitse mu ikipe, uwitwa Cyambade Fred na we akaba yamaze gusezererwa kubera umusaruro muke.
Abagore 24 bafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, tariki 11 Nyakanga 2021 ku gicamunsi, ubwo bari mu birori byo gufasha umukobwa witegura gushyingirwa (Kitchen party).
Imiryango 310 yo mu Karere ka Burera iheruka kwibasirwa n’ingaruka z’ibiza, yahawe na Croix Rouge y’u Rwanda, amafaranga yo kubafasha kwiyubaka, igikorwa cyabereye muri imwe mu mirenge igize ako karere.
Niyomukiza Josua uyobora Umudugudu wa Mubuga, mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera akomeje gushinjwa n’abaturage be urugomo, nyuma y’uko ngo aherutse gukubita abaturage babiri akabakomeretsa bamara iminsi barwariye mu bitaro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard, asanga imico Abanyarwanda batira ahandi irimo no gutera ivi, akenshi baba batazi ibisobanuro byayo, aho yagiriye inama abasore bitegura kurushinga, ko bagombye kwiga gutereta batera imitoma ariko badapfukamiye abo bakunda.
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko gahunda yo gukurikiranira mu rugo abarwaye COVID-19 byatanze umusaruro, aho ndetse byagaragaye ko abarwayi 1077 bo mu Karere ka Musanze bakurikiranirwaga mu rugo tariki 06 Nyakanga batanga icyizere cyo gukira.
Mu gihe umunsi mpuzamahanga wahariwe gusomana wizihizwa buri tariki 06 Nyakanga 2021, hari abantu bagaragaje ko uwo munsi utizihijwe uko bikwiye, aho ngo batinye icyorezo cya COVID-19.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yanenze imyambarire inyuranye n’aho yambariwe, akavuga ko biba byiza iyo imyambarire ijyanye n’aho umuntu ari n’igikorwa arimo.
Ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amafoto y’ingabo zarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu. Icyo benshi bahuriyeho ni uko bari bakiri bato ku buryo bamwe bazwi ubu bigaragara ko bahindutse cyane. Kuba bari bato nyamara ntibyababujije gukora akazi gakomeye ko kubohora Igihugu, abagituye bakaba babashimira kuba (...)
Nk’uko bimeze hirya no hino mu gihugu, no mu Ntara y’Amajyaruguru haragaragara ibikorwa byakozwe na Leta ku bufatanye n’abaturage muri 2020/2021, mu rwego rwo kwibohora ubukene, bazamura iterambere ry’imibereho yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko imiryango 144 igizwe n’abaturage 685 yimuriwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi izakomeza no guhinga ubutaka bwabo bari basanganywe.
Hashakimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, arakekwaho kwica umugore we witwa Uwimana Pascasie amukubise ifuni mu mutwe, bikavugwa ko bahoraga bagirana amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Mu rwego rwo gufasha abaturage mu migenderanire no guhahirana mu mirenge no mu tugari, Akarere ka Gakenke kujuje ibiraro bine by’icyitegererezo, bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 398,658,180.
Umusore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), aho akekwaho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 61 y’amavuko.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye Abanyarwanda kwirinda kumva ko ibyemezo bifatwa na Leta mu kwirinda Covid-19, bifatwa ku bwo kubahima, avuga ko izo ngamba zifatwa zabanje kwigwaho neza, mbere na mbere hakarebwa inyungu z’umuturage.
Mu gihe mu bakabakaba ibihumbi 10 barwaye Covid-19 mu Rwanda, abagera kuri 95% ni abatagaragaza ibimenyetso n’abagaragaza ibimenyetso bike bitabwaho bari mu ngo zabo.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (Kinigi IDP Model Village), uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, wubatsemo inzu 144 zikubiye mu ma boroke atandatu (6), ukaba ugiye gutuzwamo imiryango 144, yari ituye mu buryo butaberanye n’ako gace k’ubukerarugendo, aba mbere bakaba bashyikirijwe inzu zabo.
Ubuyobozi mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru bukomeje ubukangurambaga mu rugamba rwo gukangurira abatuye iyo ntara kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho imibare y’abayandura muri iyo ntara igenda azamuka umunsi ku wundi.
Abafana b’ikipe ya APR FC mu Karere ka Musanze, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi bunamira abazize Jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso, banafata ingamba zo guhangana n’uwo ari we wese ushaka kuyipfobya.
Abanyeshuri 32 basoje amasomo yo ku rwego rwo hejuru (Senior Command and Staff Course) agenewe ba Ofisiye, bamazemo umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, basabwa gukumira ibyaha ndengamipaka byugarije Afurika.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda akomeje gushaka umuti w’ikibazo cya Covid-19 gikomeje gufata intera mu Rwanda, aho atanga icyizere cy’uko uyu mwaka wa 2021 urangira u Rwanda rubonye inkingo zisaga miliyoni eshatu ndetse zimwe zikaba zaramaze kwishyurwa.
Mu gihe inkuru muri iyi minsi zacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, zivuga ko mu bakingiwe harimo n’abari kwicwa na COVID-19, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwatanze ibisobanuro byimbitse kuri icyo kibazo, bwemeza ko hari batatu mu bakingiwe bapfuye, ariko ko bishwe n’izindi ndwara bari (...)
Mu mirimo inyuranye urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje gukora rutagamije ibihembo muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo no guteza imbere igihugu n’abagituye, batangiye baremera abatishoboye amatungo magufi banabubakira, none bageze ku rwego rwo korozanya inka.
Mu kigo cy’igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki 21 Kamena 2021, hatangiye amahugurwa yo gukarishya ubumenyi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu duce twibasiwe n’intambara.
Ubwandu bwa Covid-19 bukomeje gufata indi ntera mu Rwanda, aho mu minsi icumi, ni ukuvuga kuva ku itariki 11 kugeza tariki 20 Kamena 2021, hamaze kwandura abantu 3153, hapfa abantu 16 mu gihe abakize ari 178.