MENYA UMWANDITSI

  • Prezida Tuyishimire n

    Ubuyobozi bwa Musanze FC bwasinyishije abatoza babiri bubasaba igikombe

    Umunyakenya Frank Ouna Onyango ni we mutoza mukuru wa Musanze FC, wungirijwe na Nshimiyimana Maurice (Maso), aho bamaze gusimyira gutoza iyo kipe, basabwa gutwara igikombe kimwe mu bikombe bikuru bihatanirwa mu Rwanda.



  • Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage

    Yiyise umuvuzi gakondo afatirwa mu cyuho yambura abaturage

    Umugabo witwa Sinzabakwira Innocent w’imyaka 36, ari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva tariki 06 Nzeri 2021, nyuma yo kwambura abaturage ababwira ko ari umuvuzi gakondo, akaba n’umupfumu uje kubakiza ibibazo bafite.



  • Perezida Kagame avuga ko ahari ikibazo mu mibanire y

    Perezida Kagame yagaragaje ishusho y’imibanire y’u Rwanda n’ibihugu birukikije

    Mu kiganiro yagiranye na Televisiyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021, Perezida a Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije, aho yemeje ko ahakiri ibibazo bikomeje gushakirwa umuti.



  • Perezida Kagame avuga ko atava kuri Arsenal n

    Perezida Kagame avuga ko atava kuri Arsenal n’ubwo irimo gukina itsindwa

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabajijwe impamvu akomeza gufana ikipe nka Arsenal ihora itsindwa, avuga ko mu gihe inshuti igize ibyago udakwiye kuyita ahubwo uyiba hafi, ari rwo rukundo afitiye Arsenal yahoze itsinda, ubu ikaba iri mu bihe bibi ariko yanga kuyivaho.



  • Umwe mu rubyiruko ahabwa ibikoresho bizamufasha kwihangira umurimo

    Burera: Urubyiruko 190 rwo mu miryango ikennye rwafashijwe kwihangira imirimo

    Akarere ka Burera ku bufatanye na LODA, kashyikirije urubyiruko 190 ruturuka mu miryango yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ibikoresho binyuranye by’ubudozi, gusudira, ububaji n’ibindi.



  • Kagambage Alexandre

    Sobanukirwa inkomoko y’indirimbo ‘Kimaranzara’ Kagambage yahimbiye se

    Umuhanzi Kagambage Alexandre wavukiye mu yahoze ari Komine Runda, ubu akaba ari mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi z’ubukwe, aho yakunze no guhanga zimwe mu ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe, cyane cyane iz’abo mu muryango we.



  • Bahawe ibikoresho byo gutera intanga

    Gicumbi: Kuvugurura amatungo mu kuyatera intanga bikomeje kongera umukamo

    Gahunda yo gutera inka intanga mu Karere ka Gicumbi, ni kimwe mu bikomeje kongera amatungo atanga umukamo ushimishije, aho ku munsi litiro z’amata zikamwa zigeze ku 101,700 mu gihe mu myaka ishize by’umwihariko mu mwaka wa 2017, ku munsi hakamwaga litiro ibihumbi 56.



  • Uyu muryango wishimiye inzu washyikirijwe n

    Gicumbi: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatuje uwabaga mu nzu y’ikirangarizwa

    Nyuma y’ibyumweru bibiri urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi rworoje umuturage utishoboye inka ifite agaciro k’ibihumbi 380, urwo rubyiruko rumaze gushyikiriza kandi umuturage utishoboye inzu ifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda, byose babikuye mu maboko yabo.



  • Padiri Justin Kayitana

    Padiri Justin Kayitana wo muri Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana

    Padiri Justin Kayitana wari Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021 azize urupfu rutunguranye.



  • Akanyamuneza kari kose ubwo bageraga ku ishuri ribanza bizeho

    Bamaze kuminuza bagaruka gufasha ishuri ribanza bizeho

    Itsinda rigizwe n’abantu 10, bize ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe giherereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, barihuje bakora umushinga witwa IESI (Ireme Education for Social Impact), mu rwego rwo gufasha barumuna babo biga kuri icyo kigo cyabareze kikabaha intangiriro y’ubumenyi bahereyeho kugeza ubwo (...)



  • Imbamutima z’umubyeyi wabyaye Abapadiri batatu

    Ntabwo bisanzwe kumva ko mu muryango umwe habonekamo abantu batatu bakora umwuga umwe, ariko muri Paruwasi Gatolika ya Nyange mu Karere ka Ngororero mu muryango umwe havutse Abapadiri batatu.



  • Musanze: Ibendera ryari ryabuze ryabonetse

    Ibendera ry’Akagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ryari ryabuze, ryamaze kuboneka, bakaba barisanze hejuru y’ibuye muri metero 50 uva ku biro by’Akagari.



  • Musanze: Ibendera ry’Igihugu ryibwe ku nshuro ya gatanu

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’inzego z’umutekano muri ako karere, bakomeje gushakisha uwaba yibye ibendera ry’Igihugu ryo mu Kagari ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.



  • Bamennye banatwika ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw

    Burera: Bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge byugarije imirenge ikora ku mupaka

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, ku wa Kane tariki 26 Kanama 2021, yayoboye inama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, ubw’Akarere ka Burera n’abavuga rikumikana mu mirenge yegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda, yo mu Karere ka Burera ariyo Bungwe na Gatebe, bemeranywa guhashya ibiyobyabwenge.



  • Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania yagiriye uruzinduko mu Mudugudu wa Kinigi

    Ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura na mugenzi we wo mu Gihugu cya Tanzania, General Venance Mabeyo n’itsinda rimuherekeje, basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village ya Kinigi), abo bashyitsi bishimira ibikorwaremezo basanze muri uwo mudugudu (...)



  • Barahamya ko urukingo rubongerera ubudahangarwa bwo guhangana na Covid-19

    Musanze: Bitabiriye ari benshi kwikingiza Covid-19 kuko bazi akamaro kabyo

    Mu gihe cy’iminsi itatu Akarere ka Musanze kihaye cyo gukingira abaturage Covid-19 hakoreshejwe inkingo 22,002 gaherutse kwakira, muri gahunda yo guha abaturage izo nkingo yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25 Kanama 2021, abaturage bitabiriye ari benshi kuko bazi akamaro kabyo, bishimisha abashinzwe inzego z’ubuvuzi.



  • Semu wacuranze muri Orchestre Impala

    Ukuri ku byavuzwe ko indirimbo ‘Muntegetse iki’ y’Impala yahimbiwe umugore wa Semu

    Bamwe mu bakunda indirimbo za Orchestre Impala, bakunze kujya impaka ku ndirimbo yitwa Muntegetse iki, aho abenshi bakomeje kuvuga ko iyo ndirimbo yaririmbiwe umugore wa Semu Jean Berchmas umwe mu bahanzi umunani bari bagize iyo Orchestre, bikaba atari byo kuko we yaritabye Imana akiri ingaragu.



  • Uru ruganda rwahaye akazi abakozi basaga 100

    Musanze: Bishimira uruganda ruhinga ibihumyo rwahaye akazi abasaga 100

    Uruganda ruhinga rukanatunganya ibikomoka ku bihumyo ruri mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, rusarura toni enye z’ibihumyo buri cyumweru aho rufite amasoko hanze y’u Rwanda, rukaba rwarahaye akazi abasaga 100 biganjemo abaruturiye.



  • Abaturage barishimira imihanda ya kaburimbo

    Imihanda mishya ya kaburimbo ifite urumuri yirukanye abajura mu mujyi wa Musanze

    Abenshi mu batuye n’abakorera mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, baremeza ko kongera imihanda ya kaburimbo ndetse ifite urumuri, byabarinze byinshi birimo abajura bajyaga babafatira mu nzira bumaze kugoroba bakabambura ibyabo.



  • Prof Pacifique Malonga

    Menya inkomoko y’imvugo ‘Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda’

    Prof Pacifique Malonga usobanukiwe iby’ayo mateka aremeza ko n’ubwo imvugo “Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda”, yakomeje kwitirirwa abantu benshi, ngo ni umubyeyi we wari Pasitoro wabivuze bwa mbere, ubwo yarambikaga isakoshi ye ku muhanda agiye kwihagarika bakayiba bashakamo amafaranga.



  • Ni inka yishimiwe n

    Gicumbi: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahaye inka utishoboye

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi, rwishyize hamwe mu bushobozi rufite, rukusanya inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 380, rworoza umuturage utishoboye inka ihaka.



  • Bizimana Loti n

    Bizimana Loti waririmbye Patoro, Ntamunoza,…ngo yari agiye kwicwa akivuka

    Umuhanzi wo hambere witwaga Bizimana Loti, uzwi mu ndirimbo zikubiyemo urwenya n’inyigisho nka Patoro, Nta Munoza, Gera ku isonga n’izindi, burya ngo yari agiye kwicwa akivuka, nyuma y’uko avukanye na Mushiki we ari impanga, arokorwa n’uko umubyeyi we yarenze ku mico ya gipagani ari n’umuvugabutumwa.



  • Padiri François d

    Padiri François d’Assise Hategekimana yitabye Imana

    Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021. Mu itangazo Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yasohoye, aravuga ko uwo Mupadiri yitabye Imana azize uburwayi tariki 17 Kanama 2021.



  • Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere twose tw

    Gakenke ku isonga muri Ejo Heza na Mituweli

    Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere twose tw’igihugu, mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza na Mituweri 2021-2022, uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali tuba utwa nyuma mu kwitabira izo gahunda zombi.



  • Ni umuhanda ukikijwe n

    Musanze: Baritana ba mwana k’ugomba kwishyura ingurane z’ahanyuze umuhanda ujya kuri Hoteli

    Umuryango ugizwe n’abantu icyenda wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, urasaba ubuvugizi ngo urenganurwe, nyuma y’imyaka itatu Rwiyemezamirimo anyujije umuhanda mu isambu yabo abima ingurane, akavuga ko umuhanda wubatswe n’akarere nk’igikorwa remezo rusange.



  • Arakekwaho kujya kwiba ahanuka ku gipangu ajya muri koma

    Raporo ya Polisi ikorera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze iragaragaza ko abajura bateye umuturage, mu gihe yabumvaga agasohoka, bamwikanze bariruka ubwo basimbukaga igipangu umwe yitura hasi akomereka ku mutwe ku buryo atabashaga kuvuga.



  • Abageze mu zabukuru mu Karere ka Musanze baramagana imvugo zadutse mu rubyiruko ivuga ko nta myaka ijana

    Abageze mu zabukuru bahangayikishwa n’urubyiruko ruvuga ko ‘Nta myaka 100’

    Nta myaka ijana, ni imvugo ikunda kumvikana muri iki gihe cyane cyane mu rubyiruko, aho akenshi bayikoresha bumvikanisha icyizere gike cy’ubuzima bw’ejo hazaza.



  • Bamwe mu bagize komite nyobozi ya Musanze FC

    Komite nyobozi ya Musanze FC yisubiyeho nyuma yo kwegura

    Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Komite Nyobozi ya Musanze FC yeguye, yiyemeje kugaruka mu nshingano zo kuyobora iyo kipe, nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bafatira umwanzuro hamwe wo kongera ingengo y’imari igenewe ikipe.



  • Abaturage bakomeje kwegerezwa serivisi zo gupima no gukingira COVID-19

    Musanze: Mu kwezi kumwe abarwayi ba COVID-19 bavuye ku basaga 1200 bagera kuri 399

    Ingamba zo kurwanya COVID-19 mu Karere ka Musanze, zikomeje gutanga umusaruro, aho mu ntangiro z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, abarwayi bari hejuru ya 1200 aho abenshi bari abarwariye mu ngo, biba intandaro yo gushyira Akarere ka Musanze mu turere umunani n’umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo.



  • Imodoka umwe mu rubyiruko rw

    Yatanze imodoka ye ngo yorohereze abakorerabushake mu kazi kabo

    Nsengiyumva Abdul Salam wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze ukwezi afashe icyemezo cyo gutanga imodoka ye ikajya yifashishwa mu kazi gakorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake na we abarizwamo, aho yemeza ko ari umusanzu we mu kubaka igihugu.



Izindi nkuru: