Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Itorero Anglican binyuze mu ishuri ryaryo ry’Ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), amasezerano ajyanye no kwigisha abarimu ururimi rw’amarenga mu guteza imbere uburezi budaheza.
Umukecuru witwa Nakabonye Marie w’imyaka 87 wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ubwo yashyikirizwaga inzu nshya yubakiwe na Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police, yishimye cyane ubwo yabonaga abapolisikazi bamutura ibiseke iwe.
Gatabazi Jean Claude wo mu Kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe arashimira umuganga wo mu gihugu cy’u Buhinde wo mu bitaro bya Kanombe witaye ku mwana we mu buvuzi bw’indwara idasanzwe, ariko avuga ko uwo muganga wari wabahaye gahunda y’ubuvuzi bwa nyuma batigeze bamenya aho yimukiye.
Abatuye akagari ka Bumara mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bababazwa no kuba urugomero rw’amashanyarazi rwarubatswe mu masambu yabo, ariko umuriro ukaba ubanyura hejuru ujya gucanira utundi duce, bo bagaca agatadowa.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 29 bo mu Karere ka Musanze bihurije mu itsinda “Umwezi Youth Club”, biyemeza gukumira ibibazo by’abana bo mu muhanda bakomeje kwiyongera, cyane cyane mu mujyi wa Musanze.
Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze ukora ubworozi bw’ibinyamushongo binini bizwi na none nk’ibinyamujonjorerwa, arishimira ko umushinga we uherutse guhiga indi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yiteguye kuwagura mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura imirire.
Abana 21 bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’Icyongereza yiswe “Inter-continental Spelling Bee Championship”, batwaye ibikombe byose uko ari bitatu byahatanirwaga, bose bambikwa umudari wa Zahabu.
Amakimbirane hagati y’ababyeyi mu miryango, ni kimwe mu bikomeje kubera abana imbogamizi zo guteza imbere ubuhanga bwabo, aho iyo bibaye ngombwa ko umwana asabwa ibyangombwa bireba ababyeyi bombi, bitorohera umwana bikaba byamubuza amahirwe yo kujya hanze y’igihugu ngo agihagararire.
Ubwo Police yagenzuraga uburyo amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 arimo kubahirizwa, mu ijoro ryo ku itariki 20 rishyira tariki 21 Ukuboza 2021, mu Karere ka Musanze hafashwe abantu 29, mu gihe mu Ntara yose y’Amajyaruguru abafashwe ari 103, bose barengeje amasaha yagenwe yo kuba bageze mu ngo.
Nyombayire Faustin ni Padiri uzwiho ubuhanga bwo kuvuga mu ruhame agakurikirwa na benshi bemeza ko baryoherwa n’amagambo yuje ubuhanga akoresha mu mbwirwaruhame ze, akaba n’umuhanga ku rwego ruhanitse mu ndirimbo za Liturijiya. Avuga ko yabaye Padiri mu gihe ababyeyi be bari abayobozi bakuru mu idini gakondo.
Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic wakiniye amakipe atandukanye ubu akaba akinira ikipe ya Milan AC mu Butariyani, yasuye Papa Francis mu biro bye i Vatican tariki 14 Ukuboza 2021.
Bamwe mu batuye Intara y’Amajyaruguru, bakomeje kwishimira iterambere bamaze kugezwaho n’inkunga baterwa n’Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda, aho bemeza ko ubuzima bwabo bwahindutse bava mu bukene bagana iterambere.
Mu bihe byo hambere kubyara babyitaga ubukungu, aho abenshi baharaniraga kubyara abana benshi, ibyo bitaga kugira ‘amaboko’, aho urugo rufite abana benshi buri wese yarwubahaga ati uriya muryango ntawawuvugiramo ni abanyamaboko.
Imiryango 26 yo mu Kagari ka Bumara, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, imaze igihe kingana n’imyaka umunani yishyuza ingurane y’amafaranga asaga miliyoni 12, y’ubutaka bwabo bwubatswemo urugomero rw’amashanyarazi.
Ubuyobozi bwa Polisi buraburira abagicuruza ibiyobyabwenge n’ababitunda babyinjiza mu gihugu, ndetse n’abakomeje gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge (byarengeje igihe), bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu ko batazihanganirwa.
Abanyeshuri 21 biga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, berekeje i Dubaï mu marushanwa mpuzamahanga y’Icyongereza, muri gahunda yiswe “Intercontinental Spelling B Championship”.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, barashima gahunda igenewe abatishoboye mu kubafasha kwikura mu bukene izwi ku izina rya VUP, aho abenshi batanga ubuhamya bayivuga imyato, bagaragaza uburyo yabakuye mu bukene bakaba bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wayibazaniye, aho bayita akabando bicumba bagana iterambere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, asanga igikwiye kurebwa mbere ari ikamba kurusha umwambaro, ariko agira amakenga ku bashinzwe kwambika abajya mu marushanwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko 550 rurimo abakobwa bagera ku 120, rurimo gutorezwa mu itorere ry’Inkomezamihigo guharanira kuba abatoza b’ejo, abibutsa ko baje ari abatozwa ariko bazataha bitwa abatoza.
Uburwayi budasanzwe bw’umwana w’umukobwa witwa Ikirezi Lack Chagti, wamaze imyaka itatu atabasha kugenda cyangwa kuvuga, buragenda bukira nyuma y’uko akorewe ubuvugizi akabona ubuvuzi.
Mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kumenya abayobozi babo, Kigali Today yagiranye ikiganiro kirambuye na Mukanyirigira Judith watorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, avuga byinshi ku mibereho yamuranze anagira ubutumwa agenera abaturage agiye kuyobora.
Abayobozi 25 mu nzego nkuru zinyuranye muri Sudani y’Epfo, bagizwe n’abasirikare bakuru muri icyo gihugu, Abaminisitiri, abahagarariye inteko ishinzwe amategeko n’abandi, basoje amahugurwa y’iminsi itanu mu Rwanda.
Itsinda riturutse mu Bwongereza ryari rimaze iminsi ibiri mu Karere ka Gakenke risura abagenerwabikorwa bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP, by’umwihariko abagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bafite abana batoya mu rwego rwo kubagezaho indyo yuzuye. Abo bashyitsi bavuze ko banyuzwe n’uburyo inkunga batanga (...)
Ba Dasso 26 bashya bo mu karere ka Musanze bagizwe na 19 b’igitsinagore barahiriye inshingano zabo, basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza (discipline), birinda ruswa baharanira kurinda abaturage n’ibyabo.
Abadepite bo mu nteko zishinga amategeko z’ibihugu 18 bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bagiriye urugendo shuri mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village).
Kaminuza ya Kigali yashyizeho amahame ndangamyitwarire mashya abanyeshuri n’abakozi bayo bagomba kugenderaho, mu rwego rwo kurushaho kurera umunyeshuri ufite ubwenge n’ubumuntu.
Antoine Kambanda arizihiza umwaka amaze agize Karidinali, akaba yarabaye Umunyarwanda wa mbere ukoze ayo mateka. Ku itariki 28 Ugushyingo 2020 nibwo i Vatican habereye umuhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda, agirwa Karidinali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abagize Inama Njyanama z’Uturere bari guhugurirwa mu kigo cya Polisi y’u Rwanda i Gishari, ko ikiruta ibindi bagomba kwishimira, ari amahirwe bahawe yo gutanga serivise nziza mu Banyarwanda.
Intumwa za Banki y’Isi zikomeje kugirira uruzinduko hirya no hino mu Rwanda, zisura bimwe mu bikorwa remezo iyo Banki yateyemo inkunga u Rwanda, aho izo ntumwa zishimira uburyo ibyo bikorwa remezo biri kwifashishwa mu kuzamura uburezi mu Rwanda.
Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yagiriraye uruzinduko i Vatican tariki 22 Ugushyingo 2021, rugamije kuganira ku mikoranire n’imigenderanire hagati ya OIF na Leta ya Vatican.