Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’ubwa Ibuka buvuga ko Nyamagabe (hahoze ari mu Bufundu na Bunyambiriri) ari igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko n’amateka abigaragaza.
Abita ku bibazo by’abafite ubumuga bavuga ko abafite icyo kibazo bagana Isange One Stop Center mu Karere ka Gisagara ari bakeya cyane, ugereranyije n’ihohoterwa rikunze kubakorerwa.
Umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara ufite uruhinja rw’amezi abiri arishimira ko yagiye gutombora inka muri gahunda ya Girinka agatombora iyaraye ibyaye.
Nyuma y’uko hari ibimina bikorera ku ikoranabuhanga byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aho abifuza kubyitabira basabwaga kuzana amafaranga ibihumbi 500 (Tuzamurane), abandi miliyoni n’ibihumbi 300 (Health Progress) ndetse n’abandi banyamuryango, hanyuma bakazungukirwa, ababyitabiriye barifuza ko RIB yabafasha ababitangije (...)
Ubuyobozi bw’ihuriro rusange ry’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye) buvuga ko bwatanze isoko kuri rwiyemezamirimo ugomba kubagaburira, ndetse aza gutangira imirimo ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, ariko Kaminuza ngo imwangira gutangira ako kazi.
Abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), barinubira kuba Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yarabasabye gukora imenyerezamwuga (stage) kugira ngo bemererwe gukora akazi batsindiye, amezi akaba abaye atandatu bataremererwa gukora.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, asaba abakuru b’imidugudu kimwe n’abavuga rikumvikana bafungura utubari muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus kwisubiraho, kuko batanga urugero rubi.
Nyuma y’ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umubyeyi wari kuri moto ahetse umwana anagana, umumotari wari umuhetse ubu ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yategetse ko abana bose barererwa mu miryango ibigo byareraga imfubyi bigafungwa, abana bafite ubumuga bari basigaye mu bigo na bo bagiye koherezwa kurererwa mu miryango.
Nyuma y’inkuru yamenyekanye y’umugabo wo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe waziritse umwana we ku nkomangizo akayimaraho iminsi ibiri, akayikurwaho n’umuturanyi yarakomeretse, bamwe mu baturanyi bavuga ko yabasebeje, abandi bakamwifuriza igihano kuko ngo ibyo yakoreye umwana we bidakwiye.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangije ikigo cyagenewe abifuza guhanga udushya hifashishijwe ikorabuhanga (Huye Innovation Hub), igikorwa cyabaye ku wa 14 Kamena 2021.
Prof. Elysé Musemakweli, Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIAS), avuga ko biteye isoni n’ipfunwe kuba nta murinzi w’igihango wabonetse mu ryari Ishuri rya Tewolojiya (ubu ryabaye Piass) nyamara barigishaga urukundo.
Abubatse amashuri ahitwa i Buhoro mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, barinubira ko hari amezi abiri batahembwe, hakaba hashize amezi atanu bishyuza.
Nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2020 u Rwanda rwandikishije pariki ya Nyungwe ku rutonde rw’Umurage w’isi, guhera kuri uyu wa 9 kuzageza ku wa 11 Kamena 2021, abahagarariye inzego zinyuranye zita ku muco, ku bidukikije, ku maparike no ku butaka, barimo kwigira hamwe ibikwiye gushyirwa mu nyandiko izafasha mu gutuma Pariki (...)
Abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko babangamirwa n’ubuto bw’igiciro ihabwa kandi kigahindagurika ndetse n’ubuke bw’ifumbire mvaruganda bagenerwa bigatuma bateza uko bikwiye.
Senateri Dr. Emmanuel Havugimana, avuga ko Musenyeri Bigirumwami Aloys atigeze yemera gutsindwa n’ibitekerezo by’ivangura, akanatekereza ko yabera urugero abashaka kubaka u Rwanda, barwanya akarengane.
Hari abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko mu myaka ine bamaze bahawe inka muri gahunda ya Girinka, bamaze kuva mu cyiciro cy’abakene cyane ubu bakaba bari mu cy’abifashije.
Muri iki gihe Abanyarwanda bakangurirwa kohereza abana bose ku ishuri, hari abatekereza ko byagenda neza kurushaho hashyizweho abajyanama b’uburezi.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), Nicola Bellomo avuga ko ikawa y’u Rwanda igenda irushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Kuva aho icyunamo cyatangiriye ku itariki 7 Mata 2021, mu Karere ka Huye hamaze kugaragara ibikorwa 10 by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byakorewe abayirokotse.
N’ubwo gahunda ya Leta ari uko malariya ivurwa n’abajyanama b’ubuzima, mu Karere ka Nyaruguru ntibyitabirwaga uko bikwiye, none agahimbazamusyi abavura malariya basigaye bagenerwa katumye bongeramo imbaraga kandi biratanga umusaruro mwiza.
Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko hakwiye kubaho abatega amatwi abana mu bigo by’amashuri, kuko hari ubwo baza kwiga bafite ibibazo byo mu miryango ntibige neza.
Abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru bavomaga amazi y’Akanyaru, barishimira ko begerejwe amazi meza, kuko ngo baza kujya bakaraba bagacya bityo bagatandukana n’umwanda wabatezaga n’indwara zinyuranye.
Umukuru w’umudugudu wa Nkunamo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, Félix Nshimiyintwali, avuga ko kuri bo gutanga amafaranga ya mituweli bitakiri umuhigo, kuko basigaye babikora nk’ibintu bisanzwe.
Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo umwaka w’imihigo 2020-2021 urangire, mu Murenge wa Cyahinda bavuga ko urebye imihigo bamaze kuyesa 100%, hakaba n’iyo bamaze kurenza 100%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ignacienne Nyirarukundo, avuga ko gutangira mituweli ku gihe byagombye kujyana na serivise abaturage bahabwa.
Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko iyo birebye babona hari intambwe bateye bajijuka, bakifuza korozwa no guhabwa aho guhinga kugira ngo babashe kwikura no mu bukene.
Abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bishimira ivuriro (poste de santé) bubakiwe kuko ribegereye, ariko bakinubira kuba nta muganga bahasanga nimugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru (weekend), gusa ubuyobozi ngo burimo gushakira igisubizo icyo kibazo.
Abaturiye umuhanda wa kaburimbo i Raranzige mu Karere ka Nyaruguru, barinubira amazi ava muri kaburimbo bashyiriwemo muri iyi minsi, kuko abasanga mu nzu bakaba bafite ubwoba ko yazabasenyera.
Uwera Solange w’i Save mu Karere ka Gisagara yagushijwe na moto y’impuzamakoperative y’abamotari b’i Nyagatare muri 2012, bimuviramo ubumuga, none na n’ubu ntarishyurwa.