Yishe uwamwishyuzaga amuteye umushito

Ndayisaba Celestin w’imyaka 53 yishe uwitwa Rugemintwaza Frederic w’imyaka 65 ubwo yaraje kumwishyuza amafaranga 1,700 yari yaramugurije.

Byabaye mu mpera z’icyumweru gishije, mu mudugudu wa Kivugiza mu Kagari ka Ngeruka mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera.

Ugiringoga Masonga Emmanuel, Ukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Ngeruka wanasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa uri muri konji, avuga ko Ndayisaba yishe Rugemintwaza amuteye umushito w’icyuma akunze gukoresha ahoma ibikoresho byamenetse.

Agira ati “Ubwo yari agiye kumwishyuza bagiranye ubushyamirane noneho undi kubera umujinya ahita amutera umushito mu rubavu urahinguranya ahita agwa aho”.

Avuga ko Ndayisaba yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi y’Umurenge wa Ruhuha aho ategereje gushyikirizwa ubutabera naho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku Kigo ngerabuzima cya Ngeruka.

Uyu muyobozi akaba asaba abaturage kutihanira no kwirinda intonganya, bakajya bageza ibibazo byose bafite ku buyobozi bukabafasha kubikemura.
Ndayisaba yemera icyaha akanagisabira imbabazi, gusa akavuga ko yamwishe atabigambiriye.

Ndayisaba Celestin aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko ubugenza cyaha ,hari ijambo rikunze gukoreshwa ,ngo "aramutse ahanwe nicyaha" icyaha kikaba cyakozwe abantu bareba ndetse nuwagikoze abyiyemerera ariko ukumva ngo aramutse ahamwe nicyaha....ok ntakundi uwafpuye imana imuhe iruhukiro ridashira ,nawe wamwicanyi we ....nibagukanire urugukwiye .

gd yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Erega iyo abantu bigeze kwica ntawe ubibakumira baramenyera bakibeshya ko ari igikorwa gisanzwe!! Genda Rwanda warakubititse!!

uwipau yanditse ku itariki ya: 2-08-2016  →  Musubize

ntibyoroshye birababaje nahanwe bintanga rugero

Abdon Habimana yanditse ku itariki ya: 2-08-2016  →  Musubize

Yewe ni danger gusa hazarebwe niba yaramwishe abigambiriye ahanwe gusa umujinya ukoresha ibidakorwa

Kubwimana Valentin yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka