Umusore w’i Musanze aravugwaho gushaka kwiyahura nyuma yo gusesagura ibihumbi 400 Frw

Umusore w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yashatse kwiyahura akoresheje umuti witwa Rokete, bamutesha atarawumara, ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Bamwe mu baturage bamuzi bavuze ko mu byaba byamuteye kwiyahura ari agahinda yagize ubwo yari amaze gusesagura ibihumbi 400 Frw yari yagurishije ikibanza, ariko yisanga nta faranga na rimwe asigaranye, ngo acura umugambi wo kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Garuka, Zirimwabagabo Alphonse, na we yemeje ayo makuru, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.

Yagize ati “Icyamuteye kwiyahura biravugwa ko yari yagurishije akabanza ke ibihumbi 400, ayakoresha mu buryo budakwiye, aho yaguzemo inzoga, yinezeza no mu bundi buryo, yisanga nta na rimwe asigaranye, nibwo yageze mu mwanya wo kwiyahura.”

Arongera ati “Abaturage bamaze kubona yisaza ari kwirenza uwo muti baramufata bawumwambura atarawumara, baradutabaza tumujyana ku kigo nderabuzima cya Musanze, akomeje kuremba ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ari na ho arwariye.”

Zirimwabagabo yasabye abaturage gutekereza no kureba kure, umuntu yaba afite n’ibibazo akabishakira umurongo yitonze, ntagere aho yafata umwanzuro nk’uwo ugayitse wo kwiyahura, kuko hari n’abandi baba bafite ibibazo biruta ibye, ariko umwanzuro ukaba atari ukwiyahura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka