Umurambo w’umuntu utamenyekanye watoraguwe mu kiyaga cya Muhazi
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 watoraguwe mu kiyaga cya Muhazi ku gice cy’umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza tariki 09/11/2013.
Uwo murambo watoraguwe ureremba hejuru mu mazi, bikaba bigaragara ko wari umaze iminsi nk’itatu mu mazi nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Senior Superintendent Jean Marie Njangwe yabidutangarije.
Yavuze ko nta bimenyetso bindi bigaragaza ko uwo muntu yaba yarishwe akajugunywa mu kiyaga, bikaba bishoboka ko yaba yararohamye ari mu kiyaga. Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Gahini, ariko ngo ntabwo babashije guhita bamenya uwo muntu uwo ariwe.
Biteganyijwe ko hazatangwa amatangazo kugira ngo ba nyir’uwo muntu bajye gutwara umurambo we ku bitaro bya Gahini, ariko mu gihe hashira iminsi ibiri nta muntu urajya ku mureba ngo azashyingurwa n’ubuyobozi bw’umurenge n’akarere.
Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba yasabye abaturage kwirinda amazi y’ikiyaga cya Muhazi kuko ashobora kubatwarira ubuzima, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura kuko baba batazi ubujyakuzimu bw’icyo kiyaga uko bungana.
Yavuze ko abantu bavoma amazi muri icyo kiyaga bakwiye kujya bayavomera hafi cyane bakirinda kujya kure, mu rwego rwo kwirinda impanuka bashobora guhura na zo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|