Tabagwe: Afite impungenge z’umutekano we kubera urugomo akorerwa

Umukecuru Nyiramatama wari warahawe ubutaka mu mudugudu wa Kayigiro, akagali ka Gitengure, umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare arasaba gutuzwa ahandi kuko ubwo butaka yari yarahawe nyirabwo yagarutse none ntakibasha kugira icyo abukoreramo.

Ubu butaka bungana na hegitari 2 bwari bwarahawe Nzamutuma Sarafine mu mwaka wa 1998, ariko we n’umugabo we baza kubuta bigira mu gihugu cya Uganda ntawe babusigiye mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko umugabo we ahamagawe n’urukiko Gacaca.

Mu mwaka wakurikiyeho, ubuyobozi bwabuhaye umukecuru Nyiramatama Esther wabukoresheje kugeza umwaka wa 2012 kuko uyu Nzamutuma akigaruka mu mwaka wa 2008 yabuburanye akabutsindira mu nkiko.

Nzamutuma avuga ko atumva impamvu akiri mu icumbi nyamara ubutaka bwe butuwemo n’undi muntu kandi yarabumutsindiye mu nkiko ndetse akaba afite n’ibyangombwa by’ubu butaka.

Nyiramatama wabukoreshaga ntakigira aho ahinga cyangwa ngo ateme igitoki mu rutoki yitereye. Kuri we yifuza ko ubuyobozi bwamushakira aho ajya kuko afite n’impungenge z’umutekano we.

Uyu mukecuru uri mu myaka isaga 65, ababazwa no kuba yarahawe ubutaka nk’abandi banyarwanda ariko akaza kubwamburwa none akaba asigaye asabiriza nyamara yari yariteganirije ahinga insina.

Byarugaba Daniel uyobora umudugudu wa Kayigiro Nyiramatama nawe yemeza ko Nzamutuma asigaye akorera ibikorwa by’urugomo Nyiramatama.

Ingero atanga harimo kuba yaramusenyeye ubwiherero ndetse n’ikiraro cy’inka no kuba barateye insina mu muryango aho asohokera.
Ibi ngo byabateye impungenge ari nayo mpamvu babishyize mu ibaruwa natwe dufitiye kopi bandikiye ubuyobozi bw’umurenge kuwa 29 Nzeli uyu mwaka babusaba gukemura iki kibazo kuko bo batagishoboye.

Iyi baruwa yasinyweho n’abaturage 12 yavugaga ko Nzamutumaho yakoresheje abantu 15 bakagaba igitero kwa Nyiramatama kuwa 26 Nzeli bagasenya urugo rw’inka n’ibiti bakabitwara ndetse ngo bagashaka no kugirira nabi uyu mukecuru dore ko bagerageje no gukuraho urugi rwari rukinze ariko akagobokwa n’umwe mu baturanyi be.

Bamwe mu baturage kandi bavuga ko ubuyobozi bwarangaranye iki kibazo nyamara bukizi kuva ku kagali kugeza ku Karere.

Atuhe Sabiti Fred, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare asobanura ko atari uburangare ahubwo bagishakisha aho batuza uyu mukecuru bityo agasaba Nzamutuma Sarafine kwirinda ibikorwa by’urugomo akorera uyu mukecuru ndetse akanamwihanganira akaba akiri muri ubwo butaka kugeza Nyiramatama abonewe aho atuzwa.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka