‘Street Quiz’ yatumye abanyamaguru bagabanya amakosa bakoraga mu muhanda

Abanyamaguru batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko gahunda ya Polisi y’u Rwanda izwi nka ‘Street Quiz’ yagabanyije amakosa bakoraga kubera kutamenya amategeko y’umuhanda.

Umunyamaguru abazwa ibimenyetso bimwemerera gutambuka
Umunyamaguru abazwa ibimenyetso bimwemerera gutambuka

‘Street Quiz’ ni uburyo Polisi yashyizeho bwo kubaza abanyamaguru ibibazo mu mutwe hagamijwe kubigisha amategeko y’umuhanda kugira ngo babarinde gukora amakosa igihe bageze ahari ibimenyetso bimurika (Feux rouges).

Abanyamaguru baganiriye na Kigali Today bavuga ko batunguwe no kubona Polisi iri mu muhanda bakaganira ku mategeko agenga abanyamaguru, bagasanga bakoraga amakosa aturuka ku bumenyi buke bari bafite bwo kutamenya ibimenyetso bibemerera kwambuka.

Turikumwe Regis aganira na Kigali Today, yavuze ko ubwo yambukaga muri ‘Feux rouges’ ahitwa mu Giporoso yakoze ikosa atabizi, Polisi imuhagarika ku ruhande itangira kumuganiriza ku mategeko agenga abanyamaguru igihe bambuka umuhanda.

Ati “Mu by’ukuri nambukaga ari uko mbonye imodoka zibaye nke kandi igihe mbona ziri kure nkahita nambuka nirukanka kuko ntabaga nzi igihe nemerewe kwambuka, icyo gihe rero bambajije igihe nemerewe kwambuka nahise nsubiza ko ari igihe ntabona imodoka hafi yanjye”.

Ikimenyetso kibuza abanyamaguru gutambuka
Ikimenyetso kibuza abanyamaguru gutambuka

Turikumwe avuga ko yasobanuriwe ikimenyetso cyemerera umunyamaguru gutambuka muri ‘feux rouges’ko ari ikiri mu ibara ry’icyatsi kibisi ku buryo ubu abyubahiriza iyo ageze muri ‘Feux rouges’.

Uwitwa Twagirayezu Moise avuga ko yatangajwe no kubona hari abambuka umuhanda batazi icyo ibimenyetso bibabwira.

Ati “Jyewe barambajije ngo ni ikihe kimenyetso kiza muri ‘Feux rouges’ kimpa uburenganzira bwo gutambuka, mvuga ko ari umuntu uri mu ibara ry’icyatsi kibisi, mba ntsinze icyo kibazo”.

Aha yari asubije igisubizo kiri cyo
Aha yari asubije igisubizo kiri cyo

Twagirayezu avuga ko Polisi nikomeza iyi gahunda yo kwigisha abaturage binyuze muri ubu buryo bwa ‘Street Quiz’ bizatuma abanyamaguru hafi ya bose bamenya amategeko abagenga igihe bagenda mu muhanda.

Ku banyamaguru babazwa ibibazo bikabananira kubisubiza, umupolisi agenda abakosora akababwira ibisubizo nyabyo bizabafasha kumenya uko bazajya bubahiriza amategeko bambuka umuhanda.

Muri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro, Polisi yakanguriye abanyamaguru kujya bambuka batambaye ‘ecouteurs’ mu matwi, batagenda gahoro, ndetse bakambukira ahabugenewe muri ‘zebra crossing’.

Imyitozo ihabwa abagenzi batandukanye bagenda n'amaguru
Imyitozo ihabwa abagenzi batandukanye bagenda n’amaguru
Ikimenyetso cyemerera abanyamaguru gutambuka
Ikimenyetso cyemerera abanyamaguru gutambuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aliko ibyiza nuko polisi yajya inabambura téléphone bagenda bavugiraho naho ubundi usanga biyambukira muli Zébra afite téléphone ubonako umuhanda aruwe

lg yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka