Sake: Yatemye umugabo we amaboko amuziza ko amuca inyuma

Tumurere Jean yatemwe n’umugore we Uwimana Christine w’imyaka 24 amushinja kumuca inyuma ubwo nyamugore yari asanze umugabo avugana n’umukobwa kuri telephone.

Uyu mugabo nyuma yo gutemwa amaboko n’umugore we ubu arwariye mu bitaro bikuru bya Kibungo mu gihe umugore we yahise ajyanwa kuri station ya police ya Sake.

Ubu bushyamirane bwabereye mu murenge wa Sake, akarere ka Ngoma umudugudu wa Nyamirambo, akagali ka Kabungo ku mugoroba wa tariki 23/10/2013.

Ababonye ibi biba bavuga ko ubwo Uwimana yumvirizaga umuntu uri kuvugana n’umugabo we kuri telephone akumva ari umukobwa ngo yahise ayimushikuza ayikubita hasi.

Umugabo nawe ngo ntiyabyihanganiye kuko yahise amukubita urushyi maze baragundagurana bararwana.

Ubwo abaturanyi bageraga mu rugo rw’uyu mugabo baje guhurura ngo barabakijije maze nyuma yo kubakiza babona uyu mugore yinjiye mu nzu mu kanya gato aba asohokanye umuhoro atemagura umugabo we ukuboko.

Nkuko bisobanurwa n’aba baturanyi ngo uyu mugore yahoraga akeka umugobo we ndetse akanavuga ko amuca inyuma. Bongeraho ko ngo no kujya kumwaka telephone yavuze amagambo agaragaza ko abo bari kuvugana ari indaya ze ndetse ko abirambiwe.

Umuyobozi muri uyu murenge buvuga ko nta bibazo bikomeye uyu muryango wari ufitenye byaba byarabagejejweho nk’ubuyobozi ariko bukavuga ko bufite amakuru yuko bahoraga bashwana kuko umugore yashinjaga umugabo we kumuca inyuma.

Uyu mugabo watemwe we ahakana avuga ko atavuganaga n’indaya ze nkuko umugore yabiketse, ahubwo ngo yavuganaga n’umuntu umugurira inanasi kuko ariko kazi akora k’ubucuruzi bw’inanasi.

Ibibazo by’ubwumvikane buke mu ngo bushingiye ku gucana inyuma bikomeje kwigaragaza mu ngo nyinshi ndetse hakaba naho uku gucana inyuma bibaviramo no kwicana hagati y’abashakanye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka