Rwinkwavu: EWSA iraburira abajura biba insinga z’amashanyarazi

Umuyobozi wa sitasiyo ya EWSA mu karere ka Ngoma, Mugeni Genevieve, araburira abajura biba insinga z’amashanyarazi kuko abazafatirwa muri ibyo bikorwa bazahanwa by’intangarugero.

Uyu muyobozi abivuze mu gihe mu cyumweru gishize mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza havuzwe ubujura bw’insinga zirinda inkuba zibwe zimanitse ku mapoto, ariko abakekwaho ubwo bujura bakaba batarafatwa.

Ubwo twavuganaga n’uwo muyobozi wa EWSA yavuze ko nta makuru yari afite kuri ubwo bujura bw’insinga bwabereye mu kagari ka Nkondo, ariko avuga ko hari bamwe mu bagiye bafatwa bakekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bwakozwe mu bindi bihe binyuranye. Yanavuze ko insinga zirinda inkuba zikunda kwibwa cyane atari ubwa mbere byaba bibaye.

Amakuru ava mu buyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu avuga ko hari abantu batatu bari bafashwe n’Inkeragutabara bakekwaho ubujura bw’insinga z’uturindankuba, ariko baza gutoroka bitewe n’uko Inkeragutabara zitari zifite uburyo buhagije bwo kubacunga neza.

Binavugwa ko ubuyobozi bwa EWSA bwamenyeshejwe ko hari abantu bafashwe bakekwaho ubwo bujura ariko ntihagira umuyobozi n’umwe ujya kubikurikirana kugeza aho abakekwagaho ubwo bujura batorotse.

Umuyobozi wa sitasiyo ya EWSA-Ngoma ikurikirana agace umurenge wa Rwinkwavu uherereyemo avuga ko ayo makuru atari ayazi, akanavuga ko nta muyobozi wabamenyesheje iby’ubwo bujura kuko bari guhita bagerayo bagakurikirana icyo kibazo.

Bamwe mu baturage bakeka ko abantu biba izo nsinga z’amashanyarazi baba ari abakozi ba EWSA cyangwa bakaba bafite ibyitso muri icyo kigo, kuko “nta muturage wapfa kumenya kumanura insinga zimanitse ku mapoto, byongeye zikaba zibwa nijoro amashanyarazi yabuze” nk’uko bamwe mu batuye mu kagari ka Nkondo babivuga.

Umuyobozi wa sitasiyo ya EWSA mu karere ka Ngoma avuga ko nta wahamya ko abiba izo nsinga baba ari abakozi ba EWSA kandi nta n’umwe urafatwa. Yongeraho ko hari abandi bantu bize iby’amashanyarazi cyangwa abigeze gukora mu kigo cya EWSA bakaba batakihakora bashobora kwiba izo nsinga, kuko baba babifiteho ubumenyi buhagije.

Kugeza ubu ngo hari abajura bakekwaho kwiba insinga bashyikirijwe polisi hirya no hino mu gihugu, akaba ari naho Mugeni ahera aburira abiba izo nsinga kuko uzafatwa azahanwa by’intangarugero.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka