Rweru: Yakubise umugore we umugeri mu nda ahita apfa

Umugabo witwa Nsengiyumva utuye mu kagari ka Kintambwe mu mudugudu wa Nyiragiseke mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera ari mu maboko ya polisi azira gukubita umugore we Uwamariya Marie Louise umugeri mu nda agahita apfa.

Nsengiyumva w’imyaka 39 y’amavuko wiyemerera icyaha ndetse agasaba imbabazi, avuga ko atazongera kuko yabikoze atabishaka ko byatewe n’inzoga yari yanyoye.

Uhagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru kuko ari mu kiruhuko Bahenda Jean de Dieu avuga ko aya marorerwa yabaye mu ijoro ryo kuwa 23/10/2013 mu masaha ya saa moya z’umugoroba ubwo umugabo we yaravuye ku kazi.

Yagize ati “turasaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho ingo zibanye nabi, kujya batabara ahantu batabaje ndetse no gucunga abanywa inzoga bakarenza urugero kuko aribo akenshi bakora ayo marorerwa”.

Nyakwigendera Uwamariya Marie Louise yarafite imyaka 39 y’amavuko, akaba yarabyaranye n’umugabo we abana batandatu. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata aho ukorerwa isuzuma.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ibi niki koko niba abagore basigaye bapfa nk’udushishi bicwa nabo bashakanye biragenda bite?
aka gasuzuguro ariko turakarambiwe kuko natwe turi abanyamumaro mungo ntibakadufate uko biboneye.erega abagabo biki gihe basigaye basiganya abagore kandi aribo batware bingo.ah!!!!!!ntibyoroshye

maman soso yanditse ku itariki ya: 26-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka