Rweru: Afunzwe azira gufatanwa amafaranga y’amahimbano

Batururimi Fulgence w’imyaka 30 y’amavuko wo mu kagari ka Mazane mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rweru nyuma yo gufatanwa amafaranga ibihumbi bitanu y’amakorano.

Batururimi yafashwe mu ijoro ryo kuwa 13/10/2013 nyuma y’aho ahereye ayo mafaranga y’amakorano umugore witwa Mukacishahayo Clemantine ngo ajye mu kabari k’uwitwa Habimana Jean Bosco kugura inzoga; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mazane, Ndayizeye Alphred Mandela.

Yagize ati “uwo mugore akimara gutanga iyo noti barayisuzumye maze basanga ari amakorano niko kumubaza maze avuga ko ayahawe na Batururimi niko kujya kumufata ngo avuge aho yayakuye”.

Ku rundi ruhande ariko Batururimi avuga ko we ayo mafaranga yayahawe atabizi kuko bayamwishyuye ubwo yajyaga kugurisha itungo rye mu isoko ry’aihitwa i Jabana mu karere ka Ngoma baturanye.

Ati “nanjye nayahawe ntabizi kuko iyo mbimenya sinari kuyakira, ikindi kandi n’uwo nagurishije itungo simwibuka”.

Ibi byabaye nk’ibiteza umwuka muke mu baturage kuko bamwe bari bashyigikiye Batururimi abandi bashyigikiye ny’iri akabari Habimana, ariko byaje gukemuka aho inzego z’umutekano zahagereye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka