Rwempasha: Yafashwe yambuka ajya Uganda

Mu gihe bamwe mu baturage bahitamo kuva mu gihugu bajya mu kindi banyuze mu nzira zitemewe kubera ko nta byngombwa baba bafite, ubuyobozi burabakangurira gucika kuri iyo ngeso kugira ngo birinde ingaruka bashobora guhura nazo harimo no kwamburwa utwabo.

Ibi biravugwa nyuma y’aho uwitwa Uwiragiye Francois wo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza afatiwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Ugushyingo agerageza kujya mu gihugu cya Uganda anyuze mu mugezi w’umuyanja utandukanya ibihugu byombi.

Ubwo twamusangaga ku biro by’umurenge wa Rwempasha akimara gufatwa, Uwiragiye Francois w’imyaka 46, yadusobanuriye ko yafashwe ayoboza ku muyanja kugira ngo abone uko ajya gusura mushiki we washatse mu gihugu cya Uganda ahantu atazi n’ubwo ngo ariwe wamutumyeho ko arwaye. Yiyemerera ko yakoze ikosa ryo kutaka ibyangombwa by’inzira.

Bamwe mu baturage twaganiriye, bemeza ko kujya mu kindi gihugu udafite ibyangombwa bitangwa n’ikigo cy’abinjira n’abasohoka ari ikosa rikomeye kuko ahanini uba wivukije uburenganzira bishobora no kukuviramo kubura utwawe ntugire na gikurikirana.

Izi ngaruka kandi nizo zigarukwaho na Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, unemeza ko ngo abantu benshi bafatirwa mu ikosa nk’iri akenshi ngo baba bafite ibyaha bakoze bagahitamo guhunga.

Aha rero yemeza ko abanyura ahatemewe atari uko baba babuze amafaranga yishyura passport ahubwo ari uguhunga ibyaha baba bakoze.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko uretse Abanyarwanda bafatwa bajya Uganda nta byangombwa ngo hari n’Abarundi benshi bakunze kuhafatirwa bagasubizwa iwabo.

Ingingo ya 618 yo mu itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, igika cyayo cya 5, iteganya igihano cy’igifungo kuva ku minsi 15 ariko kitageze ku mezi 6 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugera kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, ku muntu wese wambuka cyangwa ugerageza kwambuka aca ahandi hantu hatemewe n’amategeko.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, uyu Uwiragiye yari afungiye kuri poste ya polisi ya Rwempasha aho ategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka