Rwamagana: Umwana yibese iwabo ajya koga muri Muhazi apfiramo

Habimana Maheneri wari ufite imyaka 19, wo mu murenge wa Munyiginya ho muri Rwamagana yaguye mu kiyaga cya Muhazi mu ijoro rishyira tariki 24/10/2013 apfiramo.

Uyu nyakwigendera ngo yasanze abandi bana ku kiyaga cya Muhazi kiri aho muri Munyiginya, batangira koga ku masaha akuze ya nimugoroba.

Aba bose ngo bogeraga ku mitumba y’insina, ariko uyu nyakwigendera ngo umutumba yogeragaho waje kumucika ararohama kuko atari azi koga.

Abaturage bo muri Munyiginya bazi koga batangiye kumushakisha ngo bamurohore ariko biba iby’ubusa kuko baje kubona umurambo saa yine z’ijoro, nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka.

Umuyobozi w’umurenge wa Munyiginya, Semahoro Guy, yabwiye avuga ko basanzwe bashishikariza abana kwitondera ikiyaga cyane cyane mu gihe cy’imvura, ariko ngo baranasaba abayeyi kujya bagenzura abana babo kandi bakabibutsa buri gihe ko bakwiye kwibombarika ahantu hose hashobora kubatera ibyago.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka