Rwamagana: Umusore w’imyaka 18 yarohamye mu cyuzi aburirwa irengero

Ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, umusore witwa Kuramba Desiré w’imyaka 18, yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

Ibi byabereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, Akagari ka Nyarukombe, Umudugudu wa Marembo.

Ni umusore wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, aho ngo yari yajyanye na mugenzi we kuhira umuceri, ariko akimara kugwamo, mugenzi we agerageza kumukurura biranga, ahita atabaza abo mu muryango we, bahageze batangira gushakisha ndetse bamenyesha inzego z’ubuyobozi ariko ntibamubona.

Nyirantegerejimana Sarah, mushiki wa Desiré, ubwo yaganiraga na Kigali Today, yagize ati: "Ahagana saa munani z’amanywa nibwo musaza wanjye Desiré yajyanye n’inshuti ye kuhira umuceri, banyura kuri icyo cyuzi kuko hari inzira maze agwamo, mugenzi we aradutabaza kuko yagerageje kumukuramo biramunanira. Tuhageze twatabaje ubuyobozi, bigeze i saa mbili z’ijoro dutegereje ko bazana Marine ngo zimushakishe".

Nyirantegerejimana asaba ubuyobozi gusiba iki cyuzi kuko ntacyo kibamariye. Ati: "Iki cyuzi ntacyo kitumariye kuko sicyo dukuramo amazi twuhiza imyaka yacu, nibagisibe kuko kitumazeho abantu".

Undi mubyeyi na we uherutse kuhaburira umwana w’imyaka makumyabiri n’itanu yavuze ko bibabaje. Ati: "Tariki 7 Gicurasi 2023, umwana wanjye witwa Emmanuel yaguyemo, nyiri gucukura iki kirombe yaduhaye shitingi yo gushyiramo umurambo nta kindi, habe no kubaza niba twashyinguye".

Bavuga ko icyo cyuzi cyacukuwe n’umushoramari wahashyize uruganda rw’amatafari ahiye witwa Kabanda Emmanuel, aho bagicukuye bakuramo ibumba.

Akomeza agira ati: "Nyuma yo kuhacukura ibumba ntabwo bigeze bahasiba ndetse nta n’ikintu bashyizeho cyerekana ko aho hantu atari nyabagendwa ngo uhagenda anyure kure, ahubwo hegereye imirima yacu ihinzemo umuceri, hakikijwe n’urufunzo".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarukombe, wari ahabereye iyi mpanuka yemeje aya makuru ati: "Ni byo koko Kuramba Desiré yaguyemo ubu turi mu bikorwa byo kumushakisha, aho dutegereje ubutabazi bwa Marine. Sindamenya uko byagenze bampamagaye saa kumi n’igice".

Abaturage basabye inzego zibishinzwe ko bahabwa ubutabera ndetse bagahabwa indishyi z’akababaro kuko ngo iki cyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abana babo, inzego zirebera ntizigire icyo zikora ndetse ngo hamaze kugwamo abantu bane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inzego z’ibanze ni zitegeke uyu mukire gusiba iki cyobo.Gusa tujye twibuka ko Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.

majuli yanditse ku itariki ya: 12-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka