Rwamagana: Umugabo yatemye umugore we n’ishoka, ateguza n’abandi baturage ko azabatema

Umugabo witwa Gatemberezi Daniel utuye mu mudugudu wa Mubumbwe mu kagari ka Bihembe muri Nyakariro yatemye umugore we n’ishoka yo kwasa inkwi n’abaturage bagerageje gutabara ababwira ko nabo umunsi yagarutse azabatema bose.

Uyu mugabo ngo usanzwe azwi ho kugira urugomo mu gace atuyemo, ngo yafatiranye umugore we avuye mu mirimo yo gukorera abaturage ngo abone igitunga urugo kuko umugabo atakiruhahira.

Yatangiye gutonganya umugore we amubwira ko aho ajya gukora ajya amuca inyuma akaryamana n’abagabo bamuha akazi.

Muri izo ntonganya ngo nibwo uyu Gatemberezi yafashe ishoka umugore yari agiye kwashisha inkwi ayimutemesha akaguru umugore ariruka amwirukaho, ngo abaturage bari hafi nibo bamumukijije ashaka kumutema wese.

Abatabaye umugore we ngo ni nabo Gatemberezi yashatse gutema, baramuganza kuko bari benshi bamuta muri yombi, bakaba bamushyikirije inzego z’umurengee wa Nyakariro ngo zimugeze kuri Polisi.

Abatuye aho muri Bihembe babwiye Kigali Today ko uyu Gatemberezi assanzwe ari umunyarugomo, ndetse ngo bamaze kumuta muri yombi yababwiye ko nagaruka afunguwe ngo azabatema bose kuko bivanga mu bimureba n’umugore we mu rugo rwabo.

Mu gihe uyu mugore yajyanywe kwa muganga, ngo haribazwa uko abana batatu bafitanye baza kumera kuko bakiri bato kandi bitabwagaho na nyina kuko umugabo yabaye indashoboka. Abaturanyi ba Gatemberezi babwiye Kigali Today ko badakeka ko uyu mugore yajya mu makosa yo gusambana kuko ngo ariwe wita ku rugo wenyine, mu gihe umugabo asa n’uwabaye ikirara utagira icyo akora mu rugo rwe.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Sn. Supt. Jean Marie Njangwe yabwiye Kigali Today ko umuntu ukoze ibyaha nk’ibyo ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itatu, ndetse n’amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu iyo abihamijwe n’umucamanza.

Ngo iyo uwahohotewe abigiriyemo ubumuga, ashobora gusaba urukiko kumugenera ibindi nk’impozamarira urukiko rukabisuzuma.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka