Rwamagana: Batandatu bafungiye kwiba itabi

Abagabo batandatu bari gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha mu karere ka Rwamagana bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’itabi bwabereye ku ishami ry’ikigo gicuruza itabi, British American Tobacco (BAT) mu karere ka Rwamagana.

Aba bagabo ngo barimo uwahoze ari umuzamu kuri iryo duka ryibwe, umuzamu w’iduka ryari ryegeranye n’iryibwe ndetse n’abandi bane bari mu mutwe w’Inkeragutabara ziri mu baraye irondo bacunga umutekano muri ako gace.

Aba bakekwa bose ngo bashobora kuba baragize uruhare mu kwiba iryo tabi ngo rifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu kuko iryo tabi ryibwa hafunguwe imiryango abaryibye bamena n’ibirahuri kandi aba bose ngo bavuga ko batigeze babyumva ngo banatabaze.

Ubu bujura bwamenyekanye mu gitondo umugore ucuruza iryo tabi ahamagawe n’abacuruzi begeranye bamubwira ko basanze iduka rye rifunguye n’imiryango n’amadirishya bitagifite ibirahuri byabyo kuko byamenaguritse.

Uyu mucuruzi yahise abimenyesha inzego z’umutekano hatangirwa iperereza ryaje guta muri yombi bariya bagabo batandatu.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba yabwiye Kigali Today ko aba bagabo bose bakekwaho ubugambanyi n’ubufatanyacyaha kuko abajura bibye itabi ngo batashoboraga kuritwara ku mutwe kuko riba rifungiye mu makarito manini ashobora kuba yaratwawe n’imodoka ndetse ngo aho hibwe hakaba haranabaga umutamenwa ubikwamo amafaranga nawo wibwe.

Uyu mutamenwa ngo usanzwe uterurwa n’abantu byibura icumi nk’uko nyir’iduka abitangaza, bityo ngo ntabwo ibi byose byaba byarakozwe abakekwa batabizi batanarabutswe niba koko bari mu kazi kabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abajura bo bareze ark suruhushya cyangwa intandaro ahubwo nk’inzego z’ibanze bakaze amarondo gusa nuko wasanga abayakora nabo bari muri abongabo kdi uwo bibye yihangana hanyuma police nayo ikurikirane ubwo bujura

theo-ruhamanya yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

abajura bo bareze ark ruruhushya cyangwa intandaro ahubwo nk’inzego z’ibanze bakaze amarondo gusa nuko wasanga abayakora nabo bari muri abongabo kdi uwo bibye yihangana hanyuma police nayo ikurikirane ubwo bujura

theo-ruhamanya yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka