Rutsiro: Yemera ko yagerageje gufata ku ngufu umunyeshuri ariko ntabigereho

Imanizabayo utuye mu mudugudu wa Rurimba mu kagari ka Mburamazi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yiyemereye ko yagerageje gufata ku ngufu umukobwa wiga ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Yohani ry’i Murunda tariki 12/10/2013, ariko ntiyabasha kubigeraho.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Murunda, Nkinamubanzi Jean de Dieu, asobanura uko byagenze, yavuze ko abanyeshuri babiri b’abakobwa biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bavuye aho baba ku icumbi ry’ababikira b’abahire riri hanze y’ikigo mu ma saa kumi za mugitondo bagiye mu kigo gusubiramo amasomo yabo, mu rwego rwo kwitegura ibizamini bya Leta.

Bageze mu nzira bahuye n’umuntu wari ugiye kwahira ubwatsi bw’amatungo agerageza kubafata ku ngufu ariko ntiyabasha kubigeraho kuko bagerageje kwirwanaho.

Umukobwa umwe ngo yirutse, ari na ko agerageza gutabaza, uwo mugabo asigarana undi, bakomeza kugundagurana uwo yasigaranye agira ikibazo cy’imvune mu kuboko ariko idakomeye cyane.

Abanyeshuri basagariwe bava hanze aho bacumbitse berekeza mu kigo.
Abanyeshuri basagariwe bava hanze aho bacumbitse berekeza mu kigo.

Hari abandi banyeshuri bo bavuga ko umwe muri abo bakobwa yataye na telefoni ye, icyakora ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko iby’uko uwo munyeshuri yataye telefoni muri raporo bakoze ntabirimo kuko ntabyo yababwiye.

Ubuyobozi bw’ikigo hamwe n’umurenge wa Murunda bahamagaje uwo mugabo yemera ko yashatse gufata ku ngufu abo bakobwa ariko ko atabigezeho, ndetse n’abo bakobwa bemeza ko nta byo yagezeho.

Yemeye gusaba imbabazi abo bakobwa no guha ibihumbi bine umwe muri bo yasagariye cyane. Ubuyobozi bw’umurenge na bwo bwamubwiye ko agomba gutanga andi mafaranga ibihumbi bitatu ku murenge kubera ko yahungabanyije umutekano.

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Murunda bugaragaza ikibazo cy’uko ikigo nta macumbi gifite ahagije, ikaba ari yo mpamvu bifashisha amacumbi yo hanze y’ikigo. Icumbi abo bakobwa bacumbitsemo ry’ababikira riri hanze y’ikigo nko mu kilometero kimwe uvuye ku kigo bigaho.

Nubwo mu kigo hari abakozi bane bashinzwe gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri, umuyobozi w’ikigo avuga ko bidashoboka ko kuri buri cumbi haboneka umuntu wo kuharara kubera ko abo banyeshuri bagiye bacumbitse ahantu hatandukanye.

Icyakora ikigo ngo kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo kizabone amacumbi y’abanyeshuri ahagije imbere mu kigo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Sinari nzi ko habaho n’abayobozi batazi amategeko!!! Cg ni ukuyirengagiza babishaka. Iby’uriya mugabo ni ubwinjiracyaha kandi buhanishwa igihano kingana n’icyaha cyari kigambiriwe gukorwa. Akwiriye rero gukurikiranwa kugira ngo umuco wo kudahana ucibwe mu Rwanda.Ikindi ni uko Abo bayobozi bica/birengagiza amategeko nabo ibyabo niibyo gusuzumanwa ubushishozi. Birababaje cyane.

Kanyafu yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Iki ni icyaha gihanwa n’amategeko, kuvuga ngo yatanga ibihumbi bine ndumva ari agateramujinya! Nafungwe nk’abandi bagome bose!

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

birababaje cyakora!None se koko abantu babiri bajijutse (Diecteur w’ikigo n’umuyobozi w’umurenge) babona ayo mafranga baciye uwo muntu asimbura igikorwa yari agiye gukora???ahubwo ndumva bashaka guhishira uwo mugizi wa nabi!kuba atarabigezeho ntibimuhanaguraho icyaha habe na busa!!!

love yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

nibyo nuko ntaruvigiro ark buriya igitsina gore hafi yabose kwisi bafite ikibazo cy kubona abagabo.buriya kubwanjye umugabo agategetswe gutunga abagore ashoboye bose.nukur namwe ntimwiyobagize umobwa wubu wa 23 yrs
ntahangayitse?

Dr lion. yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Najye muzanshakire uwo mfata muhe 4000?ubwo se umuntu ashaka gufata ku ngufu akarwana n’undi bakamuca 4000 gusa?noneho yagera ku cyo yari agamije nta kintu bari kumuca?le faite yo kubigerageza ubwabyo ni icyaha numva yari akwiye kubihanirwa!ahaa ibya Rutsiro ndumva ari danger!

eva yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Birababaje kumva uyu mugabo ashaka gufata uyu mukobwa ku ngufu , bikarangirira aho ; n’ubuyobozi aho kugira ngo burengere amategeko bukajya kubumvikanisha !!!!!!!! Hari icyaha cyitwa URUKOZASONI ( ATTANTANT A LA PUDEUR ); Uyu mugabo yari gukurikiranwaho . Nonese nyakubahwa Executif w’umurenge yibwira ko kuba uyu mugabo utarahanwe azareka iriya ngeso ? Ndumva noneho iyo aza kumusambanya agatanga 10 000 frw byari kuba birangiye !!! Abayobozi bacu nibigishwe amategeko kuko birakabije .

christian yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka