Rutsiro : Yafatanywe ibihumbi ijana by’amafaranga y’amakorano

Hanyurwabake Ibrahim utuye mu mudugudu wa Kanyirahweza, akagari ka Nkora mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro yafatanywe ibihumbi ijana by’amafaranga y’amakorano tariki 26/08/2013 ubwo yari atangiye kuyakwirakwiza mu baturage, agura na bo ibintu bitandukanye.

Hanyurwabake usanzwe agura kawa n’abahinzi abasanze iwabo mu ngo, ibyo bita kumama, yagiye kugura kawa mu kagari ka Nyagahinika yitwaje ayo mafaranga, akaba ari na ho yafatiwe amaze gutangamo macye.

Ngo yabanje kugura ibiro 12 bya kawa n’umukecuru amwishyura 7200 by’inoti z’impimbano zigizwe n’iz’igihumbi n’iz’ibihumbi bibiri, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyagahinika, Jean Damascene Ntibiramira yabisobanuye.

Hanyurwabake ngo yagiye kwishyura undi mukecuru bari baraguze kawa mbere ariko amusigaramo ibihumbi bitanu. Yamuhaye inoti ya bitanu nzima ishaje, umukecuru arayanga kuko yari abonye afite iz’igihumbi n’iza bibiri nshyashya, na we ahita amuha kuri izo noti yari afite nshyashya kuko ari zo uwo mukecuru yashakaga.

Umukecuru amaze kwakira amafaranga yahise ajya guhaha mu iduka, naho Hanyurwabake we ahita yikorera kawa ze ku mutwe arigendera.

Bamufatanye ibihumbi 100 by'amafaranga y'amakorano.
Bamufatanye ibihumbi 100 by’amafaranga y’amakorano.

Uwo mukecuru ubwo yashakaga kwishyura ibintu yari ahashye mu iduka bamubwiye ko amafaranga afite ari amakorano, baramubwira ngo agende ayereke umusirikari wari mu ruhushya witwa Ndarihoranye, uwo musirikare na we ayabonye ahita amenya ko ari amakorano.

Uwo mukecuru n’umusirikari bahise batega moto bakurikira Hanyurwabake wari utanze amafaranga y’amakorano bamusanga mu nzira yikoreye kawa. Umusirikari yabajije Hanyurwabake niba ari we uguze kawa n’uwo mukecuru ndetse akamuha n’amafaranga y’amakorano, byose arabyemera.

Umusirikari ngo yasabye Hanyurwabake kuzana n’andi mafaranga yose afite y’amakorano, ahita akora mu mufuka w’umwenda yari yambaye akuramo umuhambiro w’inoti zose hamwe zingana n’ibihumbi 88 by’amafaranga y’amakorano.

Ayo bamusanganye kongeraho ayo yari amaze guha abaturage yose hamwe yahise angana n’ibihumbi ijana. Hanyurwabake yabajijwe aho ayo mafaranga yayakuye avuga ko umuntu baguze inka ari we wayamuhaye. Bamubajije uwo muntu uwo ari we abasubiza ko ari uwo mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro ariko amazina ye ngo ntabwo ayibuka.

Mu rwego rwo kugira ngo abaturage basobanukirwe n’amafaranga y’amakorano ndetse babashe no kuyatandukanya n’andi mafaranga mazima, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyagahinika avuga ko bahise bahamagara abaturage bose bayaberekera mu ruhame ndetse bababwira ko bagomba kwirinda kugira ngo hatagira uyabaha.

Abaturage basobanuriwe n’uko bazajya bagenzura niba koko amafaranga ari amakorano, babwirwa ko inoti z’amafaranga y’amakorano nta nyuguti “BNR” ziba ziri mu kirango kimeze nk’igi kiri ku noti, ndetse ko nta n’ikirangantego kiba kirimo, mu gihe izo nyuguti n’ikirangantego bisanzwe bigaragara mu noti nzima.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abobamamyi bashaka gukiara batavunitse bakurikiranwe bahanwe,bakanirwe urubakwiyebamenyeko on ne trouve pas l’omlette sans casser l’ouif

alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka