Rutsiro: Uwacukuraga amabuye y’agaciro rwihishwa yahasize ubuzima

Félicien Mashema w’imyaka 37 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gisozi, akagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro yitabye Imana agwiriwe n’ikirombe ubwo yarimo acukura amabuye y’agaciro rwihishwa tariki 28/09/2013.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruronde, Christophe Gitimbanyi yabwiye Kigali Today ko Mashema yamaze kunywa inzoga y’inkorano maze ajya gucukura rwihishwa muri ibyo bisimu biherereye aho bita mu Kabere mu mudugudu wa Mubuga mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya.

Akimara kwinjira muri kimwe muri ibyo bisimu, ngo cyahise kiriduka kimwikubitaho, dore ko aho hantu hari horoshye cyane bitewe n’imvura imaze iminsi igwa.

Undi mugabo bari kumwe yahise yiruka, ari na ko agenda atabaza, icyakora ahita ajya kwihisha ku buryo abantu batigeze bamenya uwo ari we.

Mashema yaguyemo ku wa gatandatu tariki 28/09/2013 saa mbili za mugitondo. Abaturage bagiye kumukuramo, bagezemo imbere igisimu gikubita umwe mu bari barimo kuvanaho igitaka ngo bamukuremo.

Abarimo gutabara uwahezemo bahise bamureka babanza kujyana ku bitaro bya Murunda uwo cyari kimaze kwikubita hejuru.

Bagarutse gukuramo Mashema bukeye bwaho ku munsi ukurikiyeho ku cyumweru tariki 29/09/2013 ku buryo saa tatu za mugitondo bari bamaze kuvanamo umurambo we.

Mashema Félicien yari yubatse akaba asize umugore n’umwana umwe.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka