Rutsiro: Iteme ry’ibiti bibiri rirakekwaho kuba intandaro y’urupfu rw’umugore n’umukobwa we

Umurambo wa Nyakubyara Marie Jeanne w’imyaka 49 y’amavuko watoraguwe mu mugezi, icyakora umukobwa we witwa Mukarukundo Clarisse w’imyaka 21 y’amavuko bari kumwe aburirwa irengero, bikaba bikekwa ko bahanutse ku iteme ry’ibiti bibiri bambukagaho bataha iwabo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro.

Nyakubyara n’umukobwa we bagiye mu isoko rya Kibirizi mu karere ka Karongi tariki 09/10/2013, abo basize mu rugo bategereza ko bagaruka baraheba, umurambo w’umugore uza kuboneka mu mugezi nyuma y’umunsi wa gatatu.

Nyakubyara n’umugabo we Kanani Pacifique bari bafitanye abana batatu. Umugore yajyanye n’umwana mukuru mu isoko, abana babiri bato basigara mu rugo, mu gihe umugabo we yari amaze iminsi atari mu rugo kuko yakoraga akazi ko gutwara amakamyo manini akora mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Tanzaniya.

Birakekwa ko bahanutse ku iteme bakitura mu mugezi wari wuzuye cyane.
Birakekwa ko bahanutse ku iteme bakitura mu mugezi wari wuzuye cyane.

Yari asanzwe yoherereza amafaranga umugore we, icyo gihe akaba yari yamwoherereje ibihumbi 180, umugore ajya kuyareba kugira ngo anyure mu isoko agure imbuto, agure n’ibyo gutunga urugo. Hari umuntu uvuga ko yahuye na bo bavuye mu isoko bikoreye ibyo bahashye, bamubaza niba umugezi wuzuye, ababwira ko wuzuye.

Abana bato bari basigaye imuhira bategereje ko abagiye ku isoko bagaruka barababura, bukeye bwaho na bwo bakomeza gutegereza barababura. Ku munsi wa gatatu mu gitondo ni bwo Pacifique abaturanyi be bamuhamagaye bamubwira ko abo mu rugo rwe bagiye mu isoko ntibagaruka.

Abayobozi na bo bahise babimenya batangira gushakisha, umurambo w’umugore we bawurohora mu ihuriro ry’umugezi wa Muregeya n’ikiyaga cya Kivu.

Abahanyura bafite impungenge ko bashobora kugwamo mu buryo bworoshye.
Abahanyura bafite impungenge ko bashobora kugwamo mu buryo bworoshye.

Umugabo yasanze umurambo w’umugore we uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibuye, abishyura ibihumbi icumi kugira ngo bamwemerere gutwara umurambo, ariko ngo ntabwo bigeze bawusuzuma ngo bamubwire icyo umugore we yaba yarazize.

Bamaze gushyingura umugore bakomeje gushaka umukobwa baramubura. Kanani agaragaza impungenge z’uko yasize abantu ari bazima akibaza impamvu babuze hagashira iminsi itatu abaturanyi be bataramubwira ko abantu babuze.

Yibaza niba koko ari amazi yabishe na byo bikamuyobera, yakwibuka ko bigeze no kumutegera mu nzira bakamukubita akamara amezi ane mu bitaro abamukubise ntibaboneke, na byo bikamutera impungenge.

Ubusanzwe iteme riri ahitwa mu Itegwe rihuza uturere twa Rutsiro na Karongi riteye impungenge kuko rigizwe n’ibiti bibiri gusa, na byo bikaba bitaringaniye kuko kimwe cyamanutse hasi ikindi gisigara hejuru, hakaba hari impungenge ko rishobora guteza impanuka igihe icyo ari cyo cyose.

Kanani Pacifique asigaranye n'abana babiri bato.
Kanani Pacifique asigaranye n’abana babiri bato.

Hari abakeka ko uwo mukecuru yahanutse ku iteme kubera ko ubusanzwe yatinyaga iteme agaca mu mazi, ariko uwo munsi umugezi ngo wari wuzuye cyane. Ngo hari n’undi mugore wigeze kugwamo, ajyanwa kwa muganga ku bw’amahirwe abasha gukira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Muhizi Patrick, avuga ko iryo teme koko riteye impungenge ku buryo ni biba ngombwa ibyo biti bazabikuraho noneho abahanyuraga bakazajya bakomeza hepfo bakambukana ku rindi ryiza rihari rinyuraho n’imodoka.

Icyakora abakoreshaga iryo teme ry’ibiti bibiri bo bagaragaza impungenge z’uko iryo ryiza riri kure, ahantu hari urugendo rw’iminota nka 40 ku muntu uzi kwihuta, bagasanga ahubwo iryo bakoreshaga ryavugururwa, kuko ngo riramutse rivanyweho abantu bakwishora mu mugezi bashaka kunyuramo n’amaguru, impanuka zikiyongera.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Turahashirira ahubwo kuko hari irindi naryo riri muruwo murenge wa mshubati ahitwa kuri muregeya aho abava mumurenge wa manihira banyura bajya rubengera mukagali ka mubuga rwose ho urutindo ni rurerure kdi nigiti kimwe ubuyobozi bukwiye gushaka uko bwashyira ikiraro aha hantu kuko hakoreshwa nabantu beshi

kitenge yanditse ku itariki ya: 26-10-2013  →  Musubize

Mwibuke ibyo nabandikiye mu rebe ko ntavuze icyo uyu mugezi ibara rizakora, icyo gihe hari umusaza mu kwezi kwa kane 2013 wari wahitanye.
Rwose nimukorere ubuvugizi aba baturage bo muri Rutsiro.
Rutsiro kandi ifatanye na Karongi bafatanye batabare aba baturage kuko uyu mugeze uri ku mbibi zabo bombi..

Uyu mugezi bita Muregeya bamaze kuwugira indahiroooo.
Muntu utabara mutabare bariya baturage.

kana yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Mwibuke ibyo nabandikiye mu rebe ko ntavuze icyo uyu mugezi ibara rizakora, icyo gihe hari umusaza mu kwezi kwa kane 2013 wari wahitanye.
Rwose nimukorere ubuvugizi aba baturage bo muri Rutsiro.
Rutsiro kandi ifatanye na Karongi bafatanye batabare aba baturage kuko uyu mugeze uri ku mbibi zabo bombi..

Uyu mugezi bita Muregeya bamaze kuwugira indahiroooo.
Muntu utabara mutabare bariya baturage.

kana yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Ariko c ubuyobozi bw’uyu murenge buba he koko? nukuvuga c ko nta mugnda bakora ngo nibura barebe uko bakongera ibindi biti kuri iri teme?

BIZIMA yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Ariko se mubyukuri ahahantu iyi ngirwateme iherereye haba abayobozi? kandi wasanga mumihigo bajya baba aba mbere!! Ibi byakagombye kuba bitakibaho mu Rwanda.

alias yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka