Rutsiro: Inkuba yakubise cumi n’umwe, umunani muri bo barahungabana bikomeye

Abantu cumi n’umwe bakubiswe n’inkuba ubwo bari mu nama ku kirwa cya Bugarura giherereye mu kagari ka Bushaka mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro tariki 14/11/2013 ku bw’amahirwe ntihagira uwitaba Imana, usibye umunani muri bo bahungabanye bikomeye.

Ibyo byabaye hagati ya saa munani n’igice na saa cyenda z’amanywa, ubwo abaturage bo mu midugudu ibiri igize icyo kirwa bari bateraniye hamwe mu nama rusange bari hagati y’abantu 500 na 600, nk’uko byasobanuwe na Niyonteze Jotham ushinzwe itangazamakuru mu karere ka Rutsiro, wari kuri icyo kirwa ubwo inkuba yakubitaga.

Imvura ngo yaguye inama igeze ku musozo, abayitabiriye bahita bugama mu mazu no hanze ku mbaraza z’inzu, ari na ho inkuba yabakubitiye. Ubwato bw’imbangukiragutabara buturutse ku Kibuye bwahise buhagera butwara abo umunani basaga n’abari muri koma bajya kuvurirwa ku bitaro bya Kibuye.

Amakuru ava aho bari barwariye ku Kibuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 15/11/2013 yavugaga ko bamwe muri abo barwayi batangiye koroherwa ku buryo ndetse mu masaha akurikiraho bashobora gusezererwa bagataha.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwahumurije abaturage cyane cyane abari aho ku kirwa cya Bugarura, bunabasaba gukomeza kwitwararika birinda ibintu byose bishobora kubateza ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Ikirwa cya Bugarura kigizwe n’imidugudu ibiri ari yo Bugarura na Rutagara. Yose hamwe yari yubatseho ingo 357 zigizwe n’abaturage 1794 mu mpera z’umwaka ushize wa 2012. Kuri icyo kirwa hageze ivuriro (poste de santé) mu mwaka wa 2010.

Umuforomo wari waje kuhakorera aturutse ku kigo nderabuzima cya Kinunu ni we wahise atabara bwangu, abandi baturutse kure bahagera basanga umuturage wari urembye cyane yamushyizemo selumu.

Icyakora kuba abaforomo baboneka kuri iryo vuriro kabiri mu cyumweru (ku wa kabiri no ku wa kane) ni indi mbogamizi abatuye kuri icyo kirwa bagaragaza, kubera ko indwara n’impanuka zifatira igihe icyo ari cyo cyose.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka