Rusizi: Umuyobozi w’umudugudu yakubitswe n’inkuba ahita yitaba Imana

Ndagijimana Seleman wayoboraga umudugudu wa Kareba mu kagari ka Gatereri ho mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi yitabye Imana akubiswe n’inkuba tariki 30/10/2013.

Mu masaha ya saa tanu z’amanywa niho imvura itari nyinshi yaguye bagize ngo bajye kuyugama bageze munsi y’igiti inkuba iba irabakubise.

Uyu nyakwigendera we yahise ahasiga ubuzima naho abandi babiri bahise bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Gikundamvura aho barimo
gukurikiranirwa n’abaganga.

Uyu nyakwigendera yavutse mu mwaka w’1978 asize umugore n’abana batanu. Gusa ubuyobozi buhora busaba abantu kutugama munsi y’ibiti mu gihe imvura iri kugwa kuko hakunzwe gukubitwa n’inkuba.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka