Rusizi: Umurundilkazi wavugaga ubutumwa mu mujyi yagarutse

Umugore witwa Mariya umaze iminsi agarutse muri aka karere ka Rusizi nyuma yo gusubizwa mu gihugu cye cy’UBurundi ubu noneho yagarukanye ingeso yo kwishora mu mvura abandi bugamye avuga ko ari kuvuga ubutumwa bwa nyuma.

Hari abaturage benshi usanga bari kuganira kuri uyu mugore aho bamwe bibaza niba ubutumwa bwe bushingiye ku batuye mu mujyi wa Rusizi bikabayobera kuko ngo atagera na handi hirya no hino.

Hari abavuga ko uyu mugore ari umurwayi wo mu mutwe abandi bakavuga ko ibyo avuga ntaho bihuriye n’uburwayi bamuvugaho gusa bose ngo nta wamenya ibye; uyu mugore ahora agendana umwana muto yabyaye witwa Zahabu.

Uyu mugore wari warirukanwe mu mujyi wa Kamembe yagarutse; ubu nta natinya imvura.
Uyu mugore wari warirukanwe mu mujyi wa Kamembe yagarutse; ubu nta natinya imvura.

Abenshi babona uyu mwana we bibaza amaherezo y’ubuzima bwe bikabayobera ,hari abibaza icyo uyu mugore afungura bakakibura kuko ntasabiriza kandi ngo agira isuku idasanzwe ndetse n’umwana we.

Abaturage kandi bagaruka ku buzima bw’uyu mwana Zahabu aho bavuga ko uyu mugore akwiye kwamburwa uyu mwana kuko uburenganzira bwe buhohoterwa kabone nubwo yaba ari nyina , aha bavuga ko niba umubyeyi we arwaye koko cyangwa atarwaye umwana we atagomba kubizira.

Ngo byari bikwiye ko uyu mwana ajyanywa mu bigo birera abana badafite ababyeyi byo mu Burundi cyangwa u Rwanda rukamwitangira kuko umwana ari umwana aho yaba ari hose agomba kurerwa.

Abaturage bavuga ko aho uyu mugore arara n’uwo mwana we haba hakonje cyane kuko ngo atari mu nzu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yewe mubihe byimperuka hazaduka abahanuzi bibinyoma ubwo rero nukwitondera uwo mugore.

uwimana léa yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Mana we Zahabu se azakuzwa n’Imana bambe abandi barara kuri Matelasa akarara hasi akonjewe yihangane naho Mariya Mama Zahabu nawe ni akazanye atange ubutumwa bwiza nta kundi

dumbuli yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Mana we Zahabu se azakuzwa n’Imana bambe abandi barara kuri Matelasa akarara hasi akonjewe yihangane naho Mariya Mama Zahabu nawe ni akazanye atange ubutumwa bwiza nta kundi

dumbuli yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka