Rusizi: Umukobwa yahitanywe na ruhurura umurambo urabura
Landrada Mukagihana w’imyaka 28, wari wugamye imvura hamwe n’abagenzi be mu nsi y’umuhanda ahanyura umugezi witwa Kadasomwa yaburiwe irengero atwawe n’amazi yo muri ruhurura.
Ubwo iyo mvura yaguye saa tanu z’amanywa zo kuwa 10/10/2013 yakazaga umurego, ngo batunguwe n’umuvu udaswe wari ufite umuvuduko urabasandaza buri wese umujugunya ukwe
Uko barwanaga n’amazi menshi bareba ko bakwirokora ni na ko bavuzaga induru basaba ubutabazi gusa abaturage bahageze babasha kurokora abo bashoboye ariko umwe arabura burundu.
Kugeza saa sita z’amanywa zo kuwa 11/10/2013, abaturage bari bagishakisha umurambo wa Mukagihana ariko bawubuze.
Abaturage ntibashidikanya ko uyu muntu atitabye Imana, abenshi bakeka ko umurambo we waba wazimiriye mu kiyaga cya Kivu kuko ngo aya mazi yari afite imbaraga nyinshi kandi uyu mugezi ukaba n’ubusanzwe usuka mu ikiyaga cya Kivu.
Abaturage baributswa ko Atari byiza kugama munsi y’ibiti ndetse n’ahantu hegereye ibidendezi by’amazi mu gihe imvura iba iri kugwa kugirango birinde impanuka za hato na hato zituruka ku mvura zirimo inkuba, kugwa kw’ibiti n’ibindi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|