Rusizi: Umukecuru yishwe anizwe n’abantu bataramenyekana

Agnes Kamugwera wimyaka 67 wo mu mudugudu wa Murangi mu kagari ka Kamurera ho mu murenge wa Kamembe yitabye Imana anizwe nabantu bataramenyekana. Amakuru y’uyu mukecuru yamenyekanye mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 26/10/2013, ubwo abaturage bavugaga ko amaze iminsi ataboneka.

Ibyo byatumye bajya kureba aho yari atuye munzuye basanga hakinze ariko baca urugi basanga amaze iminsi itatu yarapfuye , ikigaragara nuko yanizwe akanakubitwa kuko basanze umunywawe barawuciye wose.

uyu mukecuru wari umucikacumu ubusanzwe y’ibanaga kuko umugabowe yari yarapfuye abandi banabe basigaye bakaba babaga ikigari.

Gusa icyagaragaye ni uko yabuze abamutabara kuko atabonye umuhururiza igihe yicwaga n’abo bagizi banabi nkuko bitangazwa n’abaturage babaturanyibe.

Habimana Alphonse, umuyobozi w’aka kagari, yavuze ko intandaro y’ururufpu rutunguranye ari uko ko nabo bahurujwe n’abaturage bavuga ko babonye umurambo w’uwo mukecuru Kamugwera munzu nyuma y’iminsi itatu atagaragara mu mudugudu.

Aba bayobozi tubabajije n’iba ntayandi makimbirane uyu mukecuru yari afitanye n’abaturage baho batubwiye ko yabanaga neza nabaturage. Gusa nabo bemerako yishwe ababajwe kuko umurambowe waciwe umunywa akaba afite n’ibikomere ku ijosi.

Nyakwigendera Kamugwera aheruka kugaragara ubwo yari ari kuvumba inzoga n’abandi baturage, nk’uko abaturage babyemeza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mubitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma, mu gihe inzego z’umutekano zigikora iperereza ngo barebe ababa bishe uyu mukecuru.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka