Rusizi: Umukecuru yishwe anizwe n’abantu bataramenyekana

Kamugwera Agnes w’imyaka 67 wo mu mudugudu wa Murangi mu kagari ka Kamurera ho mu murenge wa Kamembe yitabye Imana anizwe n’abantu bataramenyekana. Amakuru y’uyu mukecuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 26/10/2013, ubwo abaturage bavugaga ko amaze iminsi ataboneka.

Ibyo byatumye bajya kureba aho yari atuye mu nzu ye basanga hakinze ariko baca urugi basanga amaze iminsi 3 yarapfuye , ikigaragara nuko yanizwe akanakubitwa kuko basanze umunywa we barawuciye wose.

Uyu mukecuru warokotse Jenoside yibanaga kuko umugabo we yari yarapfuye abandi bana be basigaye bakaba baba i Kigali, gusa icyagaragaye nuko yabuze abamutabara kuko atabonye umuhururiza igihe yicwaga n’abo bagizi banabi nk’uko bitangazwa n’abaturage babaturanyi be.

Umuyobozi w’akagari ka Kamurera kimwe n’uw’umudugudu bavuga ko nabo bahurujwe n’abaturage bavuga ko babonye umurambo w’uwo mukecuru mu nzu nyuma y’iminsi 3 atagaragara mu mudugudu.

Aba bayobozi tubabajije n’iba nta yandi makimbirane uyu mukecuru yari afitanye n’abaturage baho batubwiye ko yabanaga neza n’abaturage gusa nabo bemera ko yishwe ababajwe kuko umurambo we waciwe umunywa akaba afite n’ibikomere ku ijosi.

Nyakwigendera Kamugwera Agnes abaturage bavuga ko bamuherukaga tariki 23/10/2013 ubwo yari ari kwivumbira inzoga hamwe n’abandi baturage.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mu gihe inzego z’umutekano zigikora iperereza ngo barebe ababa bishe uyu mukecuru.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka