Rusizi: Imiryango ine yatawe hanze n’ibiza abandi ibyabo birangirika bikabije

Imiryango ine yo mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi ubu ntifite aho kwikinga nyuma yuko amazu yabo asenwe n’imvura yiganjemo umuyaga n’urubura rwinshi yaguye tariki 19/10/2013 ikangiza amazu y’abaturage agera 332.

Abaturage batuye muri uyu murenge hafi ya bose ibi biza ngo byabagizeho ingaruka kuko abatarasenyewe amazu n’iyi mvura imyaka yabo yarangiritse aho hegitari zigera kuri 374 z’imyaka zangiritse. Ibi ngo bishobora kugira ingaruka zikomeye bakaba bahura n’inzara yo mu kwezi kwa mbere ndetse n’umusaruro wari witezwe ukabura.

Aba baturage basenyewe n'ibiza.
Aba baturage basenyewe n’ibiza.

Umurenge wa Nkanka ni umwe mu mirenge yeramo imyaka itari mike mu karere ka Rusizi ikabasha kugoboka abaturage mu buryo ubwaribwo bwose akaba ari muri urwo rwego aba baturage basaba ubuyobozi bw’akarere kubagoboka bakabafasha kwigobotora muri ibi byago bahuye nabyo.

Iyo ni imwe munzu yasenywe n'ibiza.
Iyo ni imwe munzu yasenywe n’ibiza.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, arikumwe n’abayobozi b’ inzego z’umutekano basuraga aba baturage kuwa 21/10/2013, bababwiye ko baje kubahumuriza babemerera inkunga y’imbuto ariko basaba abaturage gufashanya abasenyewe bakubakirwa n’abagenzi babo kuko ngo nta yindi nkunga bagomba gutega amaso izaturuka ahandi atari amaboko yabo.

Umuyobozi w'akarere asaba abaturage kwishakamo ibisubizo by'ibibazo byabagwiririye.
Umuyobozi w’akarere asaba abaturage kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabagwiririye.

Kugeza ubu abaturage basenyewe n’iyi mvura bacumbikiwe n’abagenzi babo. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yijeje aba baturage bahuye n’ibiza kuzabafasha gukora umuganda aho bazareba icyo babafasha hakoreshejwe amaboko yabo kugirango bunganire izi ngo zasenyewe n’iyi mvura.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka