Rusizi: Bafashwe n’ibitotsi kugeza aho babibiye ibendera ry’igihugu

Nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira 12/11/2013, mu kagaki ka Rwenje hibwe ibendera ryari ku cyicaro cy’ako kagari biturutse ku burangare bw’abagabo Nzeyimana Theoneste na Bucyukundi bari baraririye ako kagari, ubu ngo iryo bendera ryabonetse mu murima w’abaturage, aho bakeka ko abari baryibye baritaye.

Aba bagabo bombi bavuga ko ibitotsi byabafashe ijoro rigeze hagati bagasinzira, hanyuma bakwicura bagasanga ibendera ryagiye n’imigozi yari irimanitse bayiciye. Ubwo ngo bahise bajya kubyutsa umuyobozi w’akagali kugira ngo barebe icyakorwa mu gushakisha iryo bendera.

Nyuma yo gushakisha no gusaka mu ngo z’abaturage baturiye aho ku kagari, umuyobozi w’ako kagari yabwiye Kigali Today ko iryo bendera ryabonetse aho abari baryibye basize baritaye mu murima w’ibishyimbo.

Umuyobozi w’akagari ka Rwinje, bwana Karemera Theogene yashimiye ubufatanye bw’abaturage bakoze uko bashoboye bigatuma abari baryibye bagira ubwoba bwo kubura amayira, bakarita mu murima w’ibishyimbo.

Iri bendera ryabonetse nyuma y’uko abaturage bafatanyije bose bagenda basaka mu mazu no mu bigunda bakaza kuritahura aho ryari rihishe.
Icyakora ngo biragoye kumenya uwari waryibye kuko ngo usibye gusiga aritaye aho, nta kindi kimenyetso cyagaragaza uwo ariwe cyahasigaye.

Nyuma y’uko iri bendera ryibwe abazamu bari ku kagari basinziriye, abayobozi b’imidugudu bamwe basabwe kwitaba inzego z’ubuyobozi kugira ngo basobanure impamvu amarondo atari yakozwe uko bikwiye ku buryo abaryibye ntaweigeze abaca iryera.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka