Rusizi: Ababajwe n’abagabo bamutera inda ariko ntibagire icyo bamufasha
Mariyamu Mukarugwiza w’imyaka 20 wo mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe avuga ko ahangayikishijwe n’abana be babiri yabyaranye n’abagabo batagira icyo bamufasha. Uyu mugore avuga ko inzara ariyo ituma abyara aba bana kuko ngo aramutse abonye icyo afungura atakongera kuzerera mu bagabo.
Abagabo bamuteye inda ngo ababwira gukoresha agakingirizo ariko ntibagakoreshe bamushuka ngo ntabwo azatwita.
Ubu uyu mugore afite inda ya gatatu nayo yatewe n’umugabo w’umuturanyi cyakora ngo aramushimira ko ngo yamushakiye ubwisungane mu kwivuza.
Mariyamu avuga ko abana be bamugoye cyane kubera kubura icyo abagaburira, ngo atunzwe n’abagiraneza bagenda bamuha udufaranga.
Uyu mugore ubwo twahuraga ava aho atuye yadutangarije ko ngo yari agiye kureba umugiraneza wamwemereye amafaranga 200 yo kugura ibijumba byo guha abana be kandi ngo abo bana be ntibiga kubera kubura ubushobozi bwo kubagurira ibyangombwa.
Mariyamu avuga ko ngo yari yafashe ingamba zo gukuramo iyi nda y’uyu mwana atwite aho ngo yagiye kubisaba abaganga ariko bamugira inama yo kuzabyara kuko ngo gukuramo inda bitemewe, icyakora ngo yababwiye ko ngo bagomba guhita bamufasha ku buryo atazongera kubyara.
Uyu mugore avuga ko yifuza ko ubuyobozi bwakurikirana abamuteye inda nibura bakita ku bana babo , nawe bakamushakira agakoma ko kunywa mu gihe azaba abyaye kuko ngo atagira undi wamufasha.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Ukunda ibintu mwana wa! Niba umeze neza utaraba imyase nanjye ndashaka kuzaza kumvaho nkagura mutuel za bariya basigaye. Ntabwo jye ariko tuzakorera aho
Ariko Mana weeee! Ngewe ubu simbasha kubyumva umuntu ufite imyaka 20 agiye kubyara umwana wa 3 koko! Ntibyumvikana rwose! Ubwo se uwa 1 yamutwise afite ingahe? Ibyo aribyo byose niba atabeshya imyaka umugabo wamuteye inda ya mbere yaramuhohoteye kuko yari akiri umwana(mineure) ubwo rero ashobora kwegera police ikamurenganura ariko nawe akamenya ko abagabo atari bo bamumenyera umubiri. Ahahahahahahahahahahah! Ngo baramubwira ngo nibabikora ntazasama! Ni akumiro rwose! Ubwo se aba yumva ko intanga zabo zidatera inda? Mana weeee!
uyu mugore arabeshya afite akazi asuka abandi bagore muri kamembe.gusa ni umusinzi, iyo yajabye ntashobora guora.
Ubuse uyumwana wumukobwa afite ikibazo cyuburwayi bwo mumutwe yaba afite cg cy’uburaya busanzwe nkizindi zose !!!! ariko kandi hakurikiranwe uwamuteye inda ya mbere kuko niba ubu atwite iyagatatu byashoboka cyane ko umwana wambere yatewe inda afite munsi y’imyaka 18 bityo byaba byarabaye viol sur mineur!!!!!
Mujye muva ku bigoryi gusa none se aratakamba ngo abantu bagire bate yabyaye umwe kugeza kuri 03 Yibaza iki??? Namwe nimugate igihe cyanyu banyamakuru
bamufashe ku ngufu se! igihe kirageze ngo buri wese apange gahunda ihamye yubuzima bwe ntagutega amaboko abandi! ubuse muzi abazungu bangahe bifashije batabyara kubera gutinya ibisabwa nabana! nta ONAPO azise ! nakazi ke, uko bucya ubuzima burushaho guhenda ,buri wese nukwicungira sana !
hahahaaaa bura koko akabi gasekwa nka keza reka nisekere,nonese iyo inzara imwishe ahazwa na bagabo? ngo bamubwirako ni babikora atari butwite? ese nibo bazi umubiriwe kumurusha!!!!! naringanize urubyaro hakirikare kuko ibibazo niwe ugiye kubyitera rwose
yakwihanye se ntazongere kubikora ko ari nkuburaya abana batagira kirera.
ese mwaduha numero de téléphone twabonaho uwo muntu?