Rusizi: Ababagira amatungo mu ngo zabo bihanangirijwe

Abaturage biha uburenganzira bwo kubagira amatungo yabo imuhira bashakisha imibereho bihanangirijwe n’inzego z’umutekano kuko ngo ibi bishobora gukurura ibibazo bitandukanye mu barya izi nyama.

Ibi kandi bijyanye n’ibibazo by’abantu bazana inyama bavanze z’amatungo atandukanye aho bamwe bafata inyama z’ingurube bakazivanga n’izihene bavuga ko zose ari iz’ihene kugirango bakunde babone amafaranga.

Ubwo abayobozi b’inzego zitandukanye barimo abanyamabanganshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rusizi bari mu nama yabahuje kuri uyu wa 01/11/2013 basabwe kugenzura abaturage babo bakora ayo makosa bakababuza kuko ngo bimaze kugaragara ko hari abamaze kubigira akamenyero kandi bishobora kugira ingaruka mbi.

Abayobozi b'inzego zibanze mu ngamba zo kurwanya abakora ibitemewe n'amategeko.
Abayobozi b’inzego zibanze mu ngamba zo kurwanya abakora ibitemewe n’amategeko.

Ibi byatangiye kugaragara ubwo umwe muri aba baturage y’abagaga inka ebyiri zirwaye ashaka kuzigaburira abantu hanyuma agafatwa n’inzego z’umutekano aho bahise batwika izo nka kuko ngo zabazwe zirwaye kandi inyama zifatwa zaboze.

Aha abayobozi bari bari muri iyi mana batangaza ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa kuko ngo kiri mu bitera umutekano muke bemeza ko umuturage uzongera gufatwa abagira itungo iryariryo ryose mu rugo rwe azabihanirwa n’amategeko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka