Rulindo: Umwe yitabye Imana agwiriwe n’ibirombe

Umugabo witwa Nkuriza Laurent ukomoka mu murenge wa Murambi ho mu karere karere ka Rulindo yitabye Imana agwiriwe n’ikirombe aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye y’agaciro tariki 07/10/2013 saa tatu za mugitondo.

Ubwo Nkuriza yinjiraga mu kirombe cy’ahitwa Gisanze hamwe na bagenzi be we yakomeje agera kure ku buryo aho bamukuye hari nko mu metero 20. Ubwo bagenzi be bari bakiri hafi bamenyaga ko kimuguyeho bagerageje gushaka uburyo bamukuramo ariko bamugerazeho yashizemo umwuka.

Birimabagabo Eduard uyobora umurenge wa Murambi yatangaje ko bari barafashe ingamba zo kwirinda impanuka mu birombe babifatanijemo n’inzego z’umutekano hamwe n’ubuyobozi bwa Rutongo Mines ari nayo kampani icukuza amabuye muri iki kirombe uyu nyakwigendera yaguyemo.

Abajijwe niba uyu nyakwigendera yagiraga ubwishingizi bw’ubuzima, yasubije ko mu bisanzwe iyi kampanyi yari yarashyize abakoze bayo bose mu bwishingizi, ngo ku buryo atekereza ko nawe yari ari mu babufite.

Naho ku kibazo cyo gukomeza gucunga umutekano w’ubuzima bw’abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro muri uyu murenge dore ko ari na byinshi,yavuze ko nk’ubuyobozi bagiye kongera kureba uko bavugana n’umuyobozi wayo barebere hamwe uko bakongeramo imbaraga.

Nkuriza asize umugore umwe n’abana batatu, ubuyobozi bw’umurenge bukaba buvuga ko bugiye kubaba hafi no kubahumuriza bufatanyije n’abaturage.

Gusa twabamenyesha ko abakozi bamwe na bamwe bakorera iyi kampanyi Rutongo Mines bakunze kuvuga ko nta bwishingizi bw’ubuzima bahabwa.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakwiye Kwirinda Ibya Dutwara Abantu Dufatanyije Nubuyobozi

Danier yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka