Rukoma: Abanyeshuri 16 banyweye Ethanol, babiri barapfa, umwe ararembye

Ku ishuri ryisumbuye rya APEC Remera Rukoma, riherereye mu karere ka Kamonyi, abanyeshuri 16 banyweye produit yo muri Laboratoire yitwa Ethanol; babiri muri bo bahasiga ubuzima, umwe ari mu bitaro, abandi nta kibazo gikomeye bafite.

Iyi produit abanyeshuri banywereye aho barara (dortoire), yari yahazanywe n’umwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu MPC (Imibare, Ubugenge, n’ubutabire) Munyaneza Vedaste, wayibye muri Laboratoire, ubwo yari yajyanyemo n’abo bigana tariki 11/10/2013 gukora ubushakashatsi ku byo biga.

Abapfuye ni Ishimwe Robert wigaga mu mwaka wa gatanu MEC (Imibare, Ubukungu na Mudasobwa) ukomoka mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Mukama na Museveni Gisa Vasili, wigaga mu mwaka wa kabiri akaba ari uwo muri Nyarugenge mu murenge wa Gitega.

Dr Didier Butara, ukuriye abaganga ku bitaro bya Remera Rukoma, wakurikiranye aba bana, aratangaza ko aba bana babiri bitabye Imana , umwe yapfuye mu gitondo bakimugeza ku kigo nderabuzima cya Rukoma, naho undi akaba yageze ku bitaro bya Rukoma ari muri koma, mu masaa yine agapfa.

Abanyeshuri barwaye bavuga ko uwabazaniye Ethanol yababwiye ko iyo bayivanze n’amazi bivamo ikiyobyabwenge cya Kanyanga, ariko we akavuga ko yashakaga kujya gukora ubushakashatsi bwo kuyibyazamo umuriro nk’uko mwarimu wa bo yari yarabigishije.

Ngo ku cyumweru tariki 13/10/2013 nibwo bayimwibye barayinywa, bamwe bayivanze n’amazi, abandi babivanga n’umutobe w’imbuto, ndetse hari n’ababivanze n’icyayi ari nabo barembye cyane bakagera aho bapfa.

Munyaneza Vedaste wibye Ethanol muri Laboratoire akayizana aho barara ariko we ntayinywe, ubu acumbikiwe kuri Sitatiyo ya Polisi ya Rukoma, yemera ko ibyo yakoze ari amakosa akomeye n’ubwo atari yabigambiriye.

Ngo azi neza ko Ethanol ifite alcool iri hejuru ya 99% akaba atari kuyiha bagenzi be ngo bayinywe, ahubwo ngo hari mugenzi wayikwije mu bandi, ariko Munyaneza nawe ntiyahise abimenyesha ubuyobozi bw’ikigo.

Harelimana Prosper, Umuyobozi wa APEC, atangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 14/10/2013 ari bwo bamenye iby’uburwayi bw’aba bana bakabajyana kwa muganga, uwabahaye Ethanol ndetse na mwarimu wabajyanye muri Laboratoire bagashyikirizwa Polisi.

Athanase Habiryayo Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) mu Ntara y’Amajyepfo, atangaza ko amakuru y’ibyabaye ku kigo cya APEC Remera Rukoma ababaje kuko umubyeyi aba yohereje umwana ku ishuri kuhatara ubwenge aho kuhakura urupfu.

Iri kosa ararishyira ku barimu badakurikirana abana muri laboratoire uko bikwiye. Ariko na none arasanga abana na bo bafite ikosa kuko bakagombye gutanga amakuru ku bashinzwe imyitwarire mu gihe babonye ibintu bidasanzwe babazaniye kugira ngo bakumire ibyago nk’ibi hakiri kare, kuko bigira ingaruka ku kigo cyose.

Ubu burangare bw’abalimu muri Laboratoire, Habiryayo arabuhuza, n’ibiheruka kubera mu karere ka Gisagara mu Rwunge rw’Amashuri Saint Philippe Neli, aho abanyeshuri bavanze amaproduits akora umuriro bagatwika Laboratoire, bamwe muri bo ndetse na mwalimu bagakomereka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

YEWE NANJYE NKORA MU BUREZI, ABANYESHURI NK’ABA BABA BARANANIRANYE BAJYE BIRUKANWA HAKIRI KARE BATARAKORA AMAHANO. SINUMVA NGO UYU WIBYE ETHANOL YARI UMUSIBIRE KUBERA AMAKOSA YAMUGARAGAYEHO MURI EX-ETAT UBUSHIZE? RWOSE BAYOBOZI B’IBIGO N’UBWO ARI UBUREZI KURI BOSE IYO TUBEMBEREJE ABANTU NK’ABO DUSHIDUKA BADUHEKUYE. BACA UMUGANI NGO UHISHIRA UMUROZI AKAKUMARAHO URUBYARO. NAHO MWARIMU WE RWOSE BAMUREKURE KUKO JYE NDUMVA ARENGANA YASHOBORAGA KUBASAKA NTAYIBONE ABANYESHURI BAGIRA UTUNYANGA TWINSHI.

Fanny yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

UWOMWARIMU.ARARENGANA.NAWENTABWO.YARAZIKOBAYITOYE,NICYOJYITUMA.UWOMWARIMU.MWAMWIHORERA

TISHIME yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Tutirengagije akababaro twatewe nabana bacu rwose mwarimu ararengana ninkuko u mwana wawe yagucika akikubita muziko agashya kandi utamwanze.

Alias Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Rwose uwo mwarimu ararengana cyane.urebye abobanyeshuri baribarananiranye.abobana ni abajura cyane uwomukuru wibye.

furaha mary yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

ARIKO NIBA IYO PRODUIT BARAYIBYE UMWARIMU NDUMVA ARENGANA KUKO ABANA BAGIRA AMANYANGA MENSHI.NDUMVA NTA BUFATANYA CYAHA AFITE .ARARENGANA PE

THEO yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Uriya mwarimu yaribwe nkuko undi wese bamwiba ntago ari uburangare!

mwarimu yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka