Rukara: Umusore afungiye gusagarira abayobozi abasanze mu biro bakoreramo

Kwizera Jean Bosco ukomoka mu kagari ka Rukara ko mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza afunzwe, azira gusagarira abayobozi b’umurenge wa Rukara abasanze mu biro.

Tariki 07/10/2013 ni bwo uwo musore yasanze abayobozi mu biro abatukiramo hafi kubarwanya. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Ntirenganya Gervais, yavuze ko Kwizera yari afite urubanza rw’isambu yari yaburanye n’undi muturage witwa Kabugondo rwagombaga kurangizwa kuko ari we (Kwizera) wari warutsinze.

Yongeraho ko ubuyobozi bw’umurenge bwashatse kurangiza urwo rubanza mu buryo bwemewe n’amategeko bukamwohereza ku mukuru w’umudugudu kugira ngo amusinyire. Hashize ibyumweru bibiri Kwizera ngo yongeye guhamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge amubwira ko umukuru w’umudugudu atamusinyiye kugira ngo urubanza rwe rurangizwe.

Bitewe n’uko umukuru w’umudugudu yari yanze gusinya, ngo hagombaga gukurikiraho gutanga icyemezo gihatira umukuru w’umudugudu gufata umwanzuro kabone n’ubwo yaba yanze gusinya kugira ngo urubanza rurangizwe.

Mu gihe yari agisobanurirwa ikizakurikiraho kugira ngo urubanza rwe ruzarangizwe kandi binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, Kwizera ngo yahise atangira gutuka abayobozi ku murenge, birangira hitabajwe polisi iramujyana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara avuga ko uretse kuba Kwizera asanzwe azwi nk’umuntu wananiranye, yanagaragaraga nk’uwanyoye ibiyobyabwenge kuko yari yasinze.

Ati “Mu gihe twamusobanuriraga ntiyashatse kumva ibyo twamubwiraga. Kubera ari umuturage wa indiscipline (utagira ikinyabupfura) wari wasinze yanyoye ibiyobyabwenge atangira ibintu byo gushira isoni no gutukana, ubu polisi iri kumukurikirana”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara avuga ko abaturage bakwiye kumva ko mu kurangiza imanza hagomba gukurikizwa inzira zemewe n’amategeko. Ati “hari igihe umuturage aza yatsinze urubanza wamwumvisha ko hari inzira binyuramo akabifata nk’uburangare kuko aba ashaka ko ahita abona ibyo yatsindiye ako kanya”.

Kwizera ngo asanzwe yarigize icyigomeke, kuko byatumye ananiranwa n’umuryango we ukamwirukana, ubu akaba yari asigaye atuye mu kagari ka Rwimishinya ko mu murenge wa Rukara.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka