Rukara: Akurikiranyweho gutema ushinzwe umutekano mu mudugudu akoresheje inkota

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 wo mu mudugudu wa Mirambi ya III mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza, afunzwe, akurikiranyweho gutema ku kuboko Rutayisire Emmanuel ushinzwe umutekano mu muri uwo mudugudu akoresheje inkota.

Mu ijoro rishyira tariki 14/10/2013, Rutayisire ngo yamenye amakuru ko hari abakobwa bacumbikiwe mu rugo rw’uwo musore mu buryo butazwi, ahita ajyayo kureba ko bafite ibyangombwa. Avuga ko akihagera bamukinguriye, abajije abo bakobwa ibyangombwa barabibura, biba ngombwa ko abirukana yifashishije abandi bashinzwe umutekano.

Uwo musore uri mu maboko ya Polisi ngo yararakaye cyane kuko abo bakobwa bari baje kumuraza, ariko abura icyo yakora kuko abashinzwe umutekano bari babaye benshi.

Uwo musore yabitse inzika ku buryo mu gitondo cyo ku wa mbere ngo yabonye Rutayisire atambutse, yirukira mu nzu agiye kuzana inkota ngo ayimutere. Yashatse kuyimutera mu gatuza, Rutayisire akinga ukuboko imukomeretsa ku kuboko, nk’uko Rutayisire we ubwe abivuga.

Uyu musore ngo yashatse gutoroka, ariko abaturage baratangatanga kugeza bamufashe bamushyikiriza inzego z’umutekano. Uwo musore kandi ngo asanzwe azwiho urugomo kuko yigeze gukubita umwana w’imyaka 16 agahita apfa.

Icyo gihe na bwo ngo yaratorotse, aho agarukiye akorerwa raporo arafungwa, ariko nyuma baramurekura, nk’uko bivugwa n’umukuru w’umudugudu wa Mirambi ya III. Rutayisire wakomerekejwe ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka