Rukara: Akurikiranyweho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu bapfa amafaranga 50

Nzabonimpa Emmanuel wo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza afungiwe kuri stasiyo ya polisi ya Rukara, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umuntu bikamuviramo gupfa kubera amafaranga 50 y’u Rwanda.

Bazirake Jean Paul wakomokaga mu karere ka Ngororero ni we wakubiswe na Nzabonimpa. Bazirake yari asanzwe acuruza amakarita yo guhamagara (me2u), akanashyira umuriro muri telefoni ngendanwa.

Nzabonimpa ngo yari yagiye gushyirisha umuriro muri telefoni kwa Bazirake tariki 06/10/2013, aho kumwishyura amafaranga 100 nk’uko bisanzwe amwishyura 50 yonyine.

Bazirake ngo yanze gufata ayo mafaranga abwira Nzabonimpa ko agomba kuyuzuza, ariko ntibabyumvikanaho birangira barwanye, nk’uko abaturage batuye mu gasantere ayo makimbirane yabereyemo babivuga.

Abaturage ngo babakijije, ariko birangira bongeye kurwana bitewe n’uko Bazirake yari yanze gutanga telefoni kuko yari yahawe amafaranga atuzuye. Bazirake ngo yagiye iwe kuryama nyuma yo gukomeretswa na mugenzi we ku buryo bukabije, mu gitondo cya tariki 07/10/2013 basanga yashizemo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara wabereyemo ayo makimbirane yasabye abaturage kwirinda amakimbirane aho ava akagera, anabasaba kujya biyambaza inzego z’ubuyobozi igihe bagiranye ibibazo bituma batumvikana neza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka