Ruhuha: Local Defense yafatanywe gerenade atemerewe kuyitunga

Umu local defense witwa Nkiko Anastasi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera nyuma yo gusangwa atunze gerenade bwa stick kandi atabifitiye uburenganzira.

Uyu mu local defense wakoreraga mu murenge wa Mareba mu kagari ka Rango mu mudugudu wa Rusagara, avuga ko iyi gerenade ayitunze kuva mu mwaka wa 2008, ngo aho yayibye umusirikare wabigishaga ubwo bari bagiye mu myitozo i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Yagize ati “nanze kuyitanga kuko nabonaga nzayikenera, nta kintu kibi nayikoresheje ariko ndasaba imbabazi nkanemera icyaha”.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera burasaba umuntu wese utunze intwaro cyangwa ibindi bikoresho bya gisirikare kubitanga kuko uzafatwa abitunze atabifitiye uburenganzira azabihanirwa bikomeye nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa polisi Supt. Kinani Donat.

Yagize ati “ndasaba abaturage ko kwegera polisi maze ikabagira inama n’ibisabwa kuwushaka gutunga intwaro ari umusivire kuko amategeko arahari abigenga”.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka