Ruhuha: Inkubi y’umuyaga yasambuye ibisenge by’amazu 11

Inkubi y’umuyaga yasambuye ibisenge by’amazu 11 yo mu kagari ka Kindama mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.Uyu muyaga warurimo imvura nke wahushye ku masaha ya nimugoroba yo kuwa 20/10/2013.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, Rurangirwa Fred, avuga ko bamwe mu baturage bahuye n’ako kaga bahise bacumbikirwa mu bakuranyi babo.

Yagize ati “mu gitondo cyo kuri uyu mbere hakozwe umuganda udasanzwe wo kureba uburyo hasanwa amazu yasambuwe n’umuyaga, ubu amenshi amaze kongera gusakarwa abaturage bakaba bongeye kuyasubiramo”.

Rurangirwa asaba abaturage kujya basakara amazu yabo bakayakomeza bakoresheje impurumpuru ndetse n’imikwege yabugenewe ifata inzu kuburyo idasamburwa n’umuyaga. Uretse ibyo kandi bagomba kujya batera ibiti mu ngo zabo kugirango zifate umuyaga.

Bamwe mu baturage bafite ikibazo cy’amabati yabo yangiritse, ubuyobozi bw’umurenge burimo kubashakira ubufasha bw’amabati kugirango babashe kongera gusakara amazu yabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka