Ruhango: Yafashwe atanga ruswa kugirango afunguze muramu we

Ndayishimiye Theophile w’imyaka 28 wo mu kagari ka Rwinyana umurege wa Bweramana mu karere ka Ruhango, yatawe muri yombi aha umupilisi ruswa y’ibihumbi 22 tariki 03/10/2013, kugirango bafungore muramu we.

Uyu mugabo yagiye gutanga iyi ruswa nyuma y’aho muramu we Habimana Emmanuel afatiwe mu mukwabo wakozwe na polisi, ikamufatanga litiro 20 za Kanyanga yari atetse.

Ndayishimiye akimara kumenya ko muramu we yatawe muri yombi yihutiye kuzana aya mafaranga agirango ayahe Komanda wa Polisi muri uyu murenge wa Bweramana SGT Nshimiyimana Jean Mari Vianney.

Uyu mupolisi nawe akimara kubona ko uyu mugabo ashatse ku muha ruswa, nawe yahise amuta muri yombi. Yaba Ndayishimiye ndetse na muramu we, bose bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

impamvu uyu yafunzwe ni uko yatangaga make.Iyo biba nka 200000 baba baruciye bakarumira.Turabazi!!

rukundo yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka