Ruhango: Umwana w’imyaka 9 yaturikanywe na gerenade
Dukuze Fiston w’imyaka 9 y’amavuko yaturikanywe na gerenade ubwo yavaga kwiga mu gihe cya saa cyenda z’amanywa tariki ya 30/09/2013 iramukomeretsa cyane.
Uyu mwana ngo ntawamenya aho yakuye iyi gerenade kuko we atabashaga kuvuga nyuma y’aho imuturikanye igakomeretsa akaguru k’imoso bikomeye.
Iyi gerenade yamuturikanye mu mudugudu wa Mwiri akagari ka Musamo umurenge wa Ruhango. Ababibonye bavuga ko iyi gerenade yari ishaje ndetse ngo n’impeta yayo ntiyari yagafunguwe. Uyu mwana yajyanywe kuvurizwa mu bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje. Ariko abashinzwe umutekano ntibadusobanurira impamvu Akarere ka Ruhango ariho grenade ziturikana abantu cyane? Abana, abakecuru bazihondesha imyumbati...!!