Ruhango: Umukecuru yahiriye mu nzu arinda apfa

Nabakuza Surayine bakunze kwita Mugende w’imyaka 53 wari utuye mu kagari ka Buhanda umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, yahiriye mu nzu tariki ya 31/10/2013 arinda apfa.

Abantu benshi bayobewe icyateye uyu muriro watwitse nyakwigendera kugeza apfuye, dore ko yanibanaga muri iyi nzu wenyine.

Abaturanyi be bakimara kubona inkongi y’umuriro mu rugo rw’uyu mukecuru, bihutiye kuzimya umuriro. Gusa byabaye iby’ubusa kuko icyumba yararagamo n’ibintu byose byahiriyemo.

Gusa bamwe bavuga ko bishobora kuba byatewe na buje yari yacanye igihe umuriro wa EWSA wari wagiye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka