Ruhango: Imodoka yafashwe yikoreye ibiti banyirayo bariruka barayita

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake ya RAB 713 D, yikoreye ibiti bya Kabaruka yafatiwe hagati y’umurenge wa Kinazi na Ntongwe tariki 7/11/2013, banyirayo barayita bariruka.

Iyi modoka yari iturutse mu murenge wa Nyanza ahitwa Busoro, bivugwa ko ibi biti yari ibijyanye I Kigali aho byari kuzava bijyanwa mu gihugu cya Uganda.

Kuva iyi modoka yafatwa ntiharaboneka nyirayo.
Kuva iyi modoka yafatwa ntiharaboneka nyirayo.

Kuva iyi modoka yafatwa, banyirayo ntibari baza kuyireba aho iparitse ku biro bya polisi ishami ryayo riri Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Abazi ibi biti, bavuga ko aho bijyanwa mu gihugu cya Uganda, bikorwamo imiti ivura indwara zitandukanye.

Ingingo ya 416 mu gitabo cy’amategeko ahana, ivuga ko umuntu utemye ibiti cyangwa ku bitwika mu buryo butemewe, ahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, cyangwa agatanga ihazabu ringana no kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka