Ruhango: Imodoka 12 zifungiye amakosa atandukanye

Mu mukwabo wakozwe na Polisi ishami rya Ruhango mu ijoro rya tariki 27/09/2013, hafashwe imodoka 12 na mato imwe, kubera amakosa atandukanye.

Amwe mu makosa yatumye ibi binyabiziga bifatwa, harimo gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rukwemerera gutwa, kutagira ubwishingizi, kugendera kuri amande arengeje igihe, gutwara imizigo irimo amakara n’imbaho nta byangombwa.

Uretse ibi binyabiziga byafashwe bikanafungirwa kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, hafashwe ibindi binyabiziga byaciwe amande angana n’ibihumbi 800 na 30 by’amafaranga yu Rwanda.

Polisi ikorera mu karere ka Ruhango, ivuga ko iyi gahunda yateguwe mu rwego rwo kwirinda impanuka zikunze kuba mu ijoro.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka